rwanda elections 2013
kigalitoday

Kayonza: Ibyiza Mutesi Anita yakoreye abaturage bimuha icyizere cyo gutorwa

Yanditswe ku itariki ya: 17-09-2013 - Saa: 15:35'
Ibitekerezo ( 6 )

Umukundida-depite mu cyiciro cy’abahagarariye urwego rw’abagore mu karere ka Kayonza, Mutesi Anita, avuga ko afite icyizere cyo gutorerwa kujya mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Yabivuze kuri uyu wa kabiri tariki 17/09/2013, ubwo yari amaze gutora mu matora yari ateganyijwe uyu munsi y’abahagarariye inzego z’abagore kuva ku rwego rw’umudugudu.

Mutesi Anita amaze gutora.
Mutesi Anita amaze gutora.

Mutesi avuga ko kwigirira icyizere ari cyo kintu mbere na mbere kimuha icyizere cyo kwegukana uwo mwanya mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere. Gusa anavuga ko ibyiza yumva yakoreye abaturage na byo bimwongerera icyizere cyo gutorerwa uwo mwanya.

Ati “Ku ruhande rwanjye njyewe icyizere ndacyifitiye kubera ko numva ibyo nagombaga gukorera Abanyarwanda numva narabikoze, ikindi no kuba ndi umugore kandi nkumva nifitiye icyizere nk’umugore numva kuri njyewe mfite icyizere ko nzatorwa”.

Mutesi asanzwe ari umuyobozi wungirije w'akarere ka Kayonza.
Mutesi asanzwe ari umuyobozi wungirije w’akarere ka Kayonza.

Umukandida-depite Mutesi Anita avuga ko yabanye n’abaturage kandi akabana na bo neza, by’umwihariko akabakorera ibyo bifuza ku buryo bushoboka. Ibyo ngo ni byo bituma abona ko nta mpamvu batamushyigikira kuko ntacyo yagombaga gukora atakoze.

Mutesi Anita asanzwe ari umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, akaba n’umujyanama mu nama njyanama y’ako karere.

Yatoreye kuri site y’itora ya Nyabubare mu kagari ka Bwiza ko mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza.

Abagore batoye bari bake cyane.
Abagore batoye bari bake cyane.

Muri ako kagari ngo ni naho yiyamarije kugira ngo ashyirwe ku rutonde rw’abahatanira guhagararira abagore mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, ari na yo mpamvu ari ho yatoreye nk’uko yabidutangarije.

Cyprien M. Ngendahimana



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Remera: Abakandida ba FPR biyemeje kuzakomeza akazi abababanjirije bakoze nibatorwa

- Rulindo: PL yijeje kuzakura abaturage mu bukene no kubaha umudendezo

- Nyamasheke: Barasaba FPR kuzabagezaho amashanyarazi muri manda igiye gutangira

- Karongi: PL irizeza Abanyarwanda ukwishyira bakizana, Ubutabera n’Amajyambere nibayitora mu badepite

- Rusizi: Izina “Banyarwanda namwe Banyacyangungu” ryakuweho na FPR

- PSD yijeje abanya-Rukomo ko nibayitora izabageza ku iterambere riringaniza bose

Ibitekerezo

Anitha MUTESI turamuzi kandi ni umugore w’intwari aharanira iteka iterambere ry’igihugu cyacu.

Charles yanditse ku itariki ya: 19-09-2013

Niba uko agaragara mu gihagararo ari nako ibikorwa bingana byaba ari akarusho,ariko se byamunaniza iki ko imyaka yose yabonye amahugurwa yateguwe bihagije. Ahubwo atabikoze yaba ari umuswa.Jye rero nahitamo ubuhamya bw’abaturage gusabya ibyo we yivugaho kuko ntawivuga nabi. Iki kinyamakuru kibonye umwanya wo kumwamamaza pe. Nanjye muzaze mbabwire ibigwi yanjye ubutaha muzashyire kurutonde cyangwa mbahe umugore wanjye dore ko jye nawe turi abakozi b’indashyikirwa.
Ngaho mwirirwe.

Kavunderi yanditse ku itariki ya: 18-09-2013

courage turi kumwe

alias yanditse ku itariki ya: 18-09-2013

Yego bambe ubwo se mwagiye mwitonda ko aho kwishima washimwa n’abandi!Briefing irasohotse none ngo uriyizeye cyangwa wizeye uwakohereje! Reka rero mbereke uburyo bwiza bwa Briefing,muzatoranye Team itabera,muyipangire dore n’abandi murabahereza ijye igendana n’abakandida aho bajya hose,hanyuma itange amanota abe ariyo muheraho mutanga urutonde mwise breifing ikaba ihamwe kuko ibi birakabije
Ngoma: Ephigenie arusha Consolee na Virginia Ibikorwa
Bugesera: Annonciatta ni umuvugizi intumwa ya Rubanda irenze Chantal buriya ni uwo gutumwa agatumika,ngaho azabatumikire jye ntarimo pe
Kirehe: Muti Berthe yadutumikira akarusha Gloriose na Uwingabiye Alice,.....
Ibyo mwakoze sibyo sibyo sibyo mujye mushishoza kandi mugabanye Sentiment imbere y’umuturage kuko muba mwitakarije icyizere namwe ubwanyu.Ese Mayor ubwo umunsi twahuye uzatubwira ko uriya wamutanze ushingiye ku bihe byiza yadukoreye

Mbabazi yanditse ku itariki ya: 18-09-2013

mubyukuri ndabona uberewe no guhadararira abanyarwandakazi,kandi ubifitimo ubunararibonye. success

jojo yanditse ku itariki ya: 18-09-2013

Umva sha, uhengereye amabwiriza amaze gutangwa y’uko bagushyigikira ubona kujya mu bitangazamakuru? Inumire maze uzakorere umuryango birenze uko wawitangiraga naho ibyo wakoreye abantu byo nta byo.FPR oyeeee!

gacamigende yanditse ku itariki ya: 18-09-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.