rwanda elections 2013
kigalitoday

Karongi: Kwamamaza FPR byitabiriwe by’intangarugero

Yanditswe ku itariki ya: 28-08-2013 - Saa: 13:08'
Ibitekerezo ( )

Abanyamuryango barenga 3000 ba FPR-Inkotanyi n’ab’indi mitwe ya politike yishyize hamwe bahuriye mu kagari ka Birambo umurenge wa Gashari mu karere ka Karongi, tariki 27/08/2013, mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida babo bahatanira kuzajya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Nubwo icyo gikorwa cyabereye muri santire y’ubucuruzi ya Birambo cyahuriranye n’isoko, abanyamuryango bakitabiriye ari benshi cyane batitaye ku zuba ry’igikatu ryari rihari, na morali ari yose dore ko hari imizindaro ya rutura yari irimo kurekura umuziki unogeye amatwi.

Indirimo ya Kizito Mihigo ‘Wa Ntare We’ yasabwe inshuro zirenze enye ubundi abantu barabyina ivumbi riratumuka.

Abakandida ba FPR-Inkotanyi bazaserukira akarere ka Karongi ni Musabyimana Samuel wari usanzwe ari Intumwa ya Rubanda, na Mutuyimana Jean Claude, umukandida mushya akaba ari umuhuzabikorwa wa AJEMAC, ishyirahamwe ry’ubuhinzi n’ubworozi rikorera mu murenge wa Rubengera.

Nubwo hari habaye isoko ntibyabujije abaturage kwitabira kuza kureba abakandida ba FPR.
Nubwo hari habaye isoko ntibyabujije abaturage kwitabira kuza kureba abakandida ba FPR.

Aba bagabo bombi bahawe umunota umwe buri muntu, bavuga impamvu babona umuryango FPR-Inkotanyi ari wo ukwiye kugirirwa icyizere mu matora y’abadepite ateganyijwe kuya 16 Nzeri 2013.

Musabyimana yagize ati: Gutora FPR Inkotanyi ni ugutora umusingi w’ubumwe, amajyambere na demukarasi”. Naho Mutuyimana we ati: “Wavuga menshi, wavuga make, waba uri ikiragi utabasha kuvuga, burya icy’ingenzi ni ibikorwa kandi ibikorwa bya FPR birivugira”.

Umushyitsi mukuru yari Rwabuhihi Ezechias, nawe wahoze ari mu Nteko Ishinga Amategeko, ariko ntiyongeye kwiyamamaza muri iyi manda y’ubugira gatatu.

Rwabuhihi, nk’umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi asanga ngo icyo waba uri cyo cyose, kuba umunyamuryango wa FPR ngo ni byo bya mbere kuko ari yo u Rwanda rukesha umutekano kandi ukaba ari wo musingi w’ibyiza byose u Rwanda rumaze kugeraho.

Igikorwa cyabereye mu murenge wa Gashari nk’ikimenyetso cyo gushimira abanyamuryango baho kuko ngo basanzwe bazwiho umurava no gukunda umuryango nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard ari nawe mukuru w’umuryango (Chairman) ku rwego rw’akarere.

Umuyobozi wa FPR muri Karongi yagize ati “ibikorwa mwatumurikiye hano ubwabyo biragaragaza ko mwumva kandi mushyigikiye amatwara y’umuryango”.

Kwamamaza FPR muri Karongi, byabimburiwe n’imurikabikorwa by’umurenge wa Gashari birimo ibya Leta n’iby’abikorera, bisozwa no gutaha ku mugaragaro Umurenge Sacco uri muri santire y’ubucuruzi ya Birambo.

Gasana Marcellin



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Ruhango: PL izakorana n’abafatanyabikorwa guteza imbere umusaruro w’imyumbati

- Bugesera: Basabwe gutora PSD kugirango imibereho yabo irusheho kuba myiza

- Sinzagura ijwi kuko ni nko kugambanira igihugu – Kandida-depite Mwenedata

- Nyanza: Abanyamukingo bakoze umwihariko mu kwamamaza FPR

- PSD isanga abagore batagikwiriye kugenerwa 30% kuko bashoboye guhatana n’abagabo

- Rulindo: Umurenge wa Buyoga bijeje FPR kuzayitora 100 %

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.