rwanda elections 2013
kigalitoday

Kabarore: Abakandida ba FPR bashimangiye guteza imbere ibikorwaremezo

Yanditswe ku itariki ya: 30-08-2013 - Saa: 15:28'
Ibitekerezo ( )

Igikorwa cyo kwamamaza abakandida depite b’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo ku wa 29 Kanama 2013, cyakomereje mu Murenge wa Kabarore kikaba cyaraberaga kuri site ya Karenge ku kibuga cy’umupira w’amaguru.

Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Gatsibo akana n’umuyobozi w’aka Karere, Ruboneza Ambroise wari umushyitsi mukuru yashimiye abanyamuryango ubwitabire bushimishije bagaragaje, aho iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abanyamuryango bakabakaba ibihumbi 14.

Abanyamuryango ba FPR bagaragaje ubwitabire ku bwinshi.
Abanyamuryango ba FPR bagaragaje ubwitabire ku bwinshi.

Iki gikorwa hakaba harimo hiyamamaza abakandida depite bahagarariye abandi bari babukereye aribo; Kantengwa Juliana, Kaiteni Athar Eliezar ndetse na Gatete John, bakaba barijeje abatuye Kabarore kongera umuvuduko mu kubagezaho ibikorwaremezo.

Iki gikorwa kandi cyari kitabiriwe n’amatorero n’abahanzi baturutse mu Mirenge ya Kabarore, Gitoki na Rwimbogo, yari yahuriye kuri iyi site.

Abanyamuryango ba FPR bacinya akadiho.
Abanyamuryango ba FPR bacinya akadiho.

Ubuyozi bw’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo bwongeye nanone kugaragaza ibyagezweho n’ibiteganijwe gukorwa muri myaka itanu iri imbere, hanatanzwe ubutumwa burata kandi bushimangira ibyo Abanyarwanda n’abanyamuryango muri rusange bakesha Umuryango FPR-Inkotanyi.

Benjamin Nyandwi



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- “Gutora ni ugutanga umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu” - Guverineri Bosenibamwe

- Ruhango: Hari bamwe bagitsimbaraye ku gutoresha igikumwe

- Nyamagabe: Abaturage baranenga bagenzi babo batitabira amatora

- Gicumbi: Abaturage barishimira uburyo amatora ari gukorwamo kuko atabiciye akazi

- Rusizi: Amatora y’Abadepite yitabiriwe bishimishije

- Perezida Kagame avuga ko yizeye intsinzi y’abo yatoye

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.