rwanda elections 2013
kigalitoday

Ishyaka PL ryemeza ko igihugu kitatera imbere kiyobowe n’ishyaka rimwe

Yanditswe ku itariki ya: 27-08-2013 - Saa: 12:22'
Ibitekerezo ( 1 )

Ubwo ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri munyarwanda (Parti Liberal) ryatangiraga gahunda yaryo yo kwiyamamaza, tariki 26/08/2013, abarwanashyaka baryo basobanuriwe ko igihugu kitatera imbere kiyobowe n’ishyaka rimwe.

Igikorwa cyo kwamamaza abakandida-depite ba PL cyatangiriye mu karere ka Rusizi, umurenge wa Kamembe mu kagari ka Kamashangi kikaba cyitabiriwe n’abantu bakabakaba 1000 , ahiyamamaje abakandida 20 mu bakandida 64 bari ku rutondo rw’ishyaka PL.

Akandida 20 nibo biyamamaje muri PL.
Akandida 20 nibo biyamamaje muri PL.

Umuyobozi w’ishyaka PL ku rwego rw’igihugu, Mitali Protais, yatangaje ko kuva muri 1960 kugeza hafi ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwayobowe n’ishyaka rimwe akaba aribyo byaje kugaragaza ko igihugu kitatera imbere kitunguranye ibitekerezo n’andi mashyaka.

Umuyobozi wa PL ku rwego rw’igihugu yaboneyeho no kugeza ku barwanashyaka ba PL gahunda ya politike yabo aho yasobanuye ko ari ugushyira mu bikorwa intego z’iri shyaka zirimo ubutabera no guca akarengane kuri buri wese maze umuntu agahabwa agaciro.

PL ngo izaharanira guca akarengane.
PL ngo izaharanira guca akarengane.

Ngo bazaharanira kwishyira ukizana kwa buri munyarwanda ubutabera, amajyambere nkuko biri mu imiringo migari iri shyaka rigenderaho.

Aha yavuze ko kandi bazakomeza gukangurira Abanyarwanda kumenya amategeko abarengera, guteza imbere abagifite imyumvire ikiri hasi bakumvishwa akamaro k’iterambere ndetse n’uko barigeraho.

Abanyamuryango ba PL bitabiriye kwamamaza ishyaka ryabo.
Abanyamuryango ba PL bitabiriye kwamamaza ishyaka ryabo.

Abarwanashyaka ba PL basabwe gushimangira amahame y’iri shyaka baritora kugirango rizabateze imbere naho ubundi ngo biteguye kwesa imigabo n’imigambi ikubiye mu kwamamaza iri shyaka.

Andi mafoto ajyanye n’iyi nkuru:

Abanyamuryango ba PL bumva ibitekerezo by'ishyaka ryabo.
Abanyamuryango ba PL bumva ibitekerezo by’ishyaka ryabo.
Akadiho kari kose muri PL.
Akadiho kari kose muri PL.
Mitali Protais, umuyobozi wa PL ku rwego rw'igihugu.
Mitali Protais, umuyobozi wa PL ku rwego rw’igihugu.
Abarwanashyaka ba PL bamamaza ishyaka ryabo.
Abarwanashyaka ba PL bamamaza ishyaka ryabo.

Musabwa Euphrem



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Gisagara: Abatuye Save batanze ubuhamya banashima ibyo bagejejweho na FPR

- Ngoma: Barasaba abadepite bazatorwa kurushaho kujya begera abaturage

- Abanyarwanda miliyoni 6 nibo bemerewe kuzitabira amatora y’abadepite

- Ishyaka PSD ngo rigamije ko hajyaho banki y’abahinzi n’aborozi

- Rutsiro: bazatora FPR ngo umuhanda wa kaburimo wiyongere ku bindi bikorwa imaze kubagezaho

- Nyamasheke: Ngo gutora FPR ni ugutora ibikorwa bivuga

Ibitekerezo

ikigaragara nuko rinoshyaka ritoroshye nibwo bwambere murwanda nabona ishyaka ritari kubutegesti rihuruza imbaga ingana kuriya irusizi hari democracie idasanzwe

alias yanditse ku itariki ya: 28-08-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.