Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu Parti Liberal (PL) ririzera abatuye akarere ka Musanze ko rizongera umuvuduko w’uko ibikorwaremezo byiyongera, igihe bazaba barihundagajeho amajwi mu matora y’abadepite ateganyijwe mu kwezi gutaha.
Ubwo iri shyaka ryiyamamarizaga muri centre ya Byangabo, umurenge wa Busogo mu karere ka Musanze, tariki 29/08/2013, ryatangiye rimenyesha abitabiriye amateka yaryo, kuva ryashingwa tariki 14/07/1991.
Abanyamuryango bagera kuri 200 nibo bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza PL kuri uyu wa kane.
Ubunararibonye bw’iri shyaka rivuga ko rimaze imyaka igera kuri 22 rikora politiki, ngo ni kimwe mu bizatuma rigeza Abanyarwanda ku iterambere rirambye, igihe bazaba batsindiye imyanya ihagije mu nteko ishinga amategeko.
Umuyobozi w’ishyaka PL ku rwego rw’igihugu, Protais Mitali, yavuze ko kimwe mu byo bashyize imbere ari ukongera ibikorwaremezo kuko igihugu kitatekereza iterambere ryihuse kandi rirambye bidahari ku bwinshi.
Umuyobozi wa PL asanga nta terambere igihe nta bikorwaremezo bihari ku bwinshi.
Ati: “Iterambere ntirishobora kwihuta ibikorwaremezo bidahari bihagije. Biragaragara ko urugendo rukiri rurerure, ariko n’ibimaze kugerwaho ni intambwe ishimishije, ariko turifuza ko byakwihuta kurushaho”.
Abarwanashyaka ba PL mu karere ka Musanze, bavuze ko bishimira uburyo abo bagiriye icyizere mu bihe byashize bitwaye, kuko ngo babashije kubahagararira uko babyifuzaga. Bityo ngo bazongera babatore.