rwanda elections 2013
kigalitoday

ICGLR yashimye imigendekere y’igikorwa cy’amatora y’abadepite muri rusange

Yanditswe ku itariki ya: 18-09-2013 - Saa: 16:39'
Ibitekerezo ( 1 )

Inama mpuzamahanga y’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigali (FP-ICGLR) iratangaza ko igikorwa cy’amatora y’abadepite cyagenze neza mu gihugu cyose, n’ubwo hari utubazo duto twagiye tugaragara.

Amatora yabaye mu mucyo, ubwitabire bw’abaturage nabwo buba bwinshi ndetse bagira n’uruhare mu mitegurire yayo no gutunganya ahazatorerwa, nk’uko raporo yagateganyo yashyizwe ahagaragara n’indorerezi za ICGLR yabitangaje.

Iyi raporo yamurikiwe abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 18/09/2013, ivuga ko Leta n’abandi bafatanyabikorwa bagize uruhare rukomeye mu migendekere myiza yayo.

Nubwo indorerezi eshashatu zoherejwe n’uyu muryango, zitangaza ko aho zageze zasanze amatora yitabirwa neza. Bavuga ko bagize ikibazo cy’amikoro ariko bakizera ko n’abandi batageze mu gihugu ariko byagenze.

Abaturage ku munsi wa matora bashimwe uburyo bitabiriye n'imyiteguro bafashijemo.
Abaturage ku munsi wa matora bashimwe uburyo bitabiriye n’imyiteguro bafashijemo.

Hon. Prosper Higiro, umunyamabanga mukuru wa FP-ICGLR yatangaje ko bagerageje gutumira ibihugu byose uko ari 12 bigize uyu muryango ariko kubera ikibazo cy’amikoro hakabasha kuboneka batandatu gusa.

Yagize ati: “Rimwe na rimwe muri aka karere usanga ibihugu byacu bifite ibibazo by’ingengo z’imari ariko aya matora yanahuriranye n’uko mu bihugu bimwe na bimwe bari mu biruhuko by’inteko.”

Yakomeje avuga ko ibi ntacyo bizabahungabanyaho kuko nyuma y’amatora bazaganira n’indi miryango itegamiye kuri Leta bakarebera hamwe uko amatora yagenze.

Umuryango ICGLR wemeza ko bimwe mu bitaragenze neza ari ugutanga amakarita y’itora ku munsi w’itora no gushyiraho uburyo bwo gusubira mu majwi mu gihe bibaye ngombwa kugira ngo hakurweho urwicyekwe. Biteganyijwe ko raporo yuzuye izasohoka mu cyumweru kimwe.

Emmanuel N. Hitimana



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- PSD yijeje Abanyangoma kuzashyira kaburimbo mu muhanda Ngoma-Rwabusoro-Nyanza

- Nyabihu: Gutora RPF ngo ni ugukomeza iterambere rirambye ry’Abanyarwanda

- Shangi: Abagera ku 7500 baje kwamamaza Umuryango wa FPR-Inkotanyi

- Gutora FPR ngo ni ugukomeza inzira y’amajyambere - Mukama

- Ishyaka PL riravuga ko iterambere ridashobora kwihuta ibikorwaremezo bidahari ku bwinshi

- “Kwamamaza FPR ntibigoye” – Nkurunziza JMV

Ibitekerezo

amatora yo mu rwanda yerekanye ko demukarasi ari ngombwa kandi ari ingirakamaro mu rwanda byose rero bikaba bituruka ku buyobozi bwiza

kabale yanditse ku itariki ya: 18-09-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.