rwanda elections 2013
kigalitoday

Gutora FPR ngo ni ugukomeza inzira y’amajyambere - Mukama

Yanditswe ku itariki ya: 30-08-2013 - Saa: 10:57'
Ibitekerezo ( )

Ubwo biyamamazaga mu murenge wa Gikundamvura mu karere ka Rusizi, tariki 29/08/2013, Mukama Abasi wo mu ishyaka rya PDI ryemeye kwifatanya n’umuryango wa FPR-Inkotanyi, yatangaje ko gutora FPR n’andi mashyaka byifatanyije ari ugukomeza inzira y’amajyambere.

Mukama Abasi yabwiye abayoboke ba FPR ko impamvu ishyaka rya PDI ryifatanyije na FPR ari ibyiza ryagejeje ku Banyarwanda harimo ubumwe , demokarasi n’amajyambere n’ibindi; ibi kandi byashimangiwe na Ngabonziza Jean Boscio ushinzwe ibikorwa cyo kwamamazaza mu karere ka Rusizi.

Mukama Abasi wo mu ishyaka rya PDI arasaba abaturage kuzaha FPR amajwi.
Mukama Abasi wo mu ishyaka rya PDI arasaba abaturage kuzaha FPR amajwi.

Ngabonziza yasabye abanyamuryango ba FPR gusubiza amaso inyuma bakagereranya ubuzima bari bafite FPR itaraza nubwo bafite ubu, yabibukije ko uyu murenge ari umwe mu mirenge yari yarahoze mu bwigunge aho batagiraga igikorwa remezo ariko ubu ngo bamaze kuhagwira muri byo hakaba harimo inganda, amashuri, ibigonderabuzima n’ibindi.

Bamwe mu baturage bitabiriye iyi gahunda baratangaza ko FPR ari igicumbi cy’iterambere kuko ngo kuva babaho muri uwo murenge ntibigeze bagera ku bikorwa nk’ibyo bafite ubu aha bakavuga ko byose babikesha FPR gusa basabye iri shyaka kuzabaha umuriro w’amashanyarazi kuko ngo uri byihutirwa bakeneye.

Abanyamuryango ba FPR bari kubyina.
Abanyamuryango ba FPR bari kubyina.

Muri uku kwiyamamaza kandi abantu 246 barahiriye kuba abanyamuryango ba FPR aha hakaba hagaragaye ibyishimo byinshi aho Chairman w’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yavuze ko aya ari amaboko n’imbaraga z’iterambere uyu muryango ukomeje kugira.

Chairman wa FPR mu karere ka Rusizi kandi yerekanye byinshi bimaze kugerwaho muri aka karere avuga ko babikesha FPR akaba ari muri urwo rwego yasabye abanyamuryango kuzawuha amajwi kuburyo aka karere kazaba aka mbere mu gihugu mu gutora FPR.

Harahiye abanyamuryango 246.
Harahiye abanyamuryango 246.
Chairman wa FPR mu karere ka Rusizi hamwe n'abari kwiyamamaza.
Chairman wa FPR mu karere ka Rusizi hamwe n’abari kwiyamamaza.

Musabwa Euphrem



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- “Umubare wa 98% w’abatoye abadepite, ni ukuri nta bikabyo birimo” - Prof. Mbanda

- ICGLR yashimye imigendekere y’igikorwa cy’amatora y’abadepite muri rusange

- Uko gutora abadepite ba 2013 byatandukanye na 2008

- Ruhango: Barasaba ko gutora abagore byakorwa nk’uko bigenda mu matora rusange

- Bugesera: Abagabo bake bari mu nteko itora abagore ngo bibatera ishema

- Nyanza: Abagore barasaba bagenzi babo batoye kuzabibuka babavuganira

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.