Igikorwa cyo kwiyamamaza mu murenge wa Miyove ndetse no muri Byumba aho berekanaga abakandida baharanira kujya mu nteko ishinga amategeko, abatuye umurenge wa Miyove baravuga ko bazatora FPR kuko yabagejeje kuri byinshi.
Jean Marie Vianne Gatabazi umwe mu bakandida bari mu gikorwa cyo kwiyamamaza muri Gicumbi yavuze ko naramuka atowe azabageza ku iterambere rirambye rikubiyemo ubukungu, imibereho myiza, na demokarasi nandi mahame aranga umuryango wa FPR inkotanyi.
Madamu Agnes Mukangiruwonsanga nawe ni umukandida akaba asanzwe yungirije Chair Man wa FPR mu karere ka Gicumbi, yavuze ko we natorwa akagera mu nteko azakora ibyiza birushijeho kuko we azajyira umwihariko wo kuzamura abagore mu ntera no kubongerera ubushobozi bwo gukora bakiteza imbere.
Mukecuru yashimye FPR ko yamugejeje ku itumanaho.
Umwe mu baturage watanze ubuhamya ariwe Niyonaremye Angerique aravuga ko usibye kunywa amata, no kuba umutegerugori afite ijambo ntako bisa kandi gahunda z’ubukungu zikaba ziri kugera kuri bose nta kuvangura abaturage akaba abishimira umuryango wa FPR.
Uwungirije umukuru wa FPR mu ntara y’Amajyaruguru RUpiya Mathias mu ijambo yagejeje ku baturage yababwiye ko abaturage bagombye kuzirikana ibyiza umuryango wa FPR ubagezaho harimo no kuba ubumbatiye ubumwe bw’aAbanyarwanda.
Urubyiruko narwo rwari rwitabiriye iki gikorwa ku bwinshi.
Abaturage b’akarere ka Gicumbi barahatanira kuzaba aba mbere mu gutora FPR kuko babemerera ibyiza kandi ntawabyanga, ahubwo ngo igisigaye ni ukubafasha nabo bakabona umuhanda ujya mu murenge wa Miyove mu kagari ka Mubuga nk’uko babibemereye.
Abayobozi batandukanye nabo bari bitabiriye ukwamamaza k’umuryango FPR.