rwanda elections 2013
kigalitoday

Gicumbi: Abaturage barishimira uburyo amatora ari gukorwamo kuko atabiciye akazi

Yanditswe ku itariki ya: 16-09-2013 - Saa: 16:13'
Ibitekerezo ( )

Abaturage bo mu karere ka Gicumbi barishimira uburyo amatora y’abadepite yo kuri uyu wa 16/9/2013 ari gukorwamo kuko atabiciye akazi.

Abaturage bari gutorera ku ma site atandukanye bavuga ko aya matora yakozwe mu mucyo kandi mu bushishozi kuko atigeze atwara umwanya ngo birirwe batonze umurongo; nk’uko Nemeyimana Bonaventure abitangaza.

Umuturage amaze gutora.
Umuturage amaze gutora.

Avuga ko ikintu kigaragara muri aya matora aruko buri muturage wese asobanukiwe uburyo bwo gutoramo nk’uko babisobanuriwe mbere; ikindi n’uko yakozwe mu bwitonzi aho usanga nta gutinda ku murongo utegereje kuko buri mudugudu wose uzi umuryango uri butoreremo.

Nemeyimana kandi asanga nta kibazo aya matora yateye ku mirimo isanzwe y’abaturage bikorera kuko saa moya za mugitondo umuturage wa mbere yari amaze gutora agiye mu kazi ke.

Abakorerabushake bari gutoresha abaturage.
Abakorerabushake bari gutoresha abaturage.

Abari kuza gutorera aho batibarurije nabo barashima uburyo biri gukorwamo kuko bahita bashyirwa ku mugereka bityo ntibiteze ikibazo.

Twizeyimana Emmanuel waje gutorera mu mudugudu wa Gacurabwenge kandi yaribarurije mu mudugudu wa Gisuna asanga rwose igikorwa cyo gutora ntako gisa kuko ntawe bari gusubiza inyuma ngo n’uko aje gutorera aho atibarurije.

Aho batorera.
Aho batorera.

Dusabimana Marine uhagarariye amatora kuri site ya Gacurabwenge yatangaje ko amatora ari kugenda neza kuko kugeza mu masaha ya saa tatu abaturage bari bamaze kwitabira ku kigero cya 65% kandi abandi bari bakomeje kuza.

Ikindi cyaranze aya matora muri aka karere n’uko abakecuru n’abasaza ndetse n’ibimuga babaretse bakabanza bagatora bagasubira mu ngo zabo.

Zimwe mu ndorerezi zarebaga uko amatora akorwa.
Zimwe mu ndorerezi zarebaga uko amatora akorwa.
Abaturage bari kujya mu cyumba cy'itora.
Abaturage bari kujya mu cyumba cy’itora.

Ernestine Musanabera



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Bugesera: Basabwe gutora PSD kugirango imibereho yabo irusheho kuba myiza

- Sinzagura ijwi kuko ni nko kugambanira igihugu – Kandida-depite Mwenedata

- Nyanza: Abanyamukingo bakoze umwihariko mu kwamamaza FPR

- PSD isanga abagore batagikwiriye kugenerwa 30% kuko bashoboye guhatana n’abagabo

- Rulindo: Umurenge wa Buyoga bijeje FPR kuzayitora 100 %

- Abatuye Kinigi ngo bafitanye igihango na FPR-Inkotanyi

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.