Gasabo: Igikorwa cyo gusoza kwamaza kuri FPR kitabiriwe n’abarenga ibihumbi 80
Yanditswe ku itariki ya: 15-09-2013 - Saa: 00:28'
|
Ibitekerezo
(
1
)
|
|
|
Abantu barenga ibihumbi 80 nibo bitabiriye igikorwa cyo gusoza ibyumweru bitatu byo kwamamaza abakandida bazahagararira umuryango FPR-Inkotanyi mu matora yabadepite ateganyijwe tariki 16/09/2013.
Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Ndera kuri uyu wa Gatandatu tariki 14/09/2013, cyatangijwe n’urugendo rwahereye kuri Parikingi ya Stade Amahoro. Imodoka zirenga 1.000 nizo zari zajyanye abanyamuryango bo muri aka karere.
Abanyamuryango bagera ku bihumbi 80 bari baje kwitabira igikorwa cyo gusoza ukwiyamamaza kwa FPR.
Willy Ndizeye, umuyobozi w’umuryango FPR akaba n’umuyobozi w’akarere ka Gasabo, yashimiye abanyamuryango uburyo bitwaye neza muri iki gikorwa gisojwe ku mugaragaro, abasaba gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura.
Francois Ngarambe, umunyamabanga mukuru wa FPR, nawe yibukije abanyamuryango kuzahitamo FPR, kuko ibyo imaze kubagezaho byivugira. Yasabye abanyamuryango batarafata amakarita yitora ko bakwihutira kuyafafa mu midugudu kugira ngo bazajye gutora bemye.
Ikigikorwa cyitabiriwe n’abanyamuryango baturutse mu mirenge 15 igize Akarere ka Gasabo n’abandi bayobozi bakuru bo ku rwego rw’igihugu n’umujyi.
Andi mafoto
Ndayisaba, umuyobozi w’umujyi wa Kigali yifatanya na bamwe mu bakandida.
Ngarambe, umunyamabanga mukuru wa FPR agira inama abanyamuryango ba FPR.
Indege yifashishijwe mu gikorwa cyo kwamamaza bwa nyuma mu karere ka Gasabo.
Indege yagendaga ifata amafoto kuko abantu bari benshi cyane.
Zimwe mu modoka zifashishijwe mu gikorwa cyo gusoza kwamamaza FPR mu matora y’abadepite.
Emmanuel N. Hitimana
|