Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Ndera kuri uyu wa Gatandatu tariki 14/09/2013, cyatangijwe n’urugendo rwahereye kuri Parikingi ya Stade Amahoro. Imodoka zirenga 1.000 nizo zari zajyanye abanyamuryango bo muri aka karere.
Abanyamuryango bagera ku bihumbi 80 bari baje kwitabira igikorwa cyo gusoza ukwiyamamaza kwa FPR.
Willy Ndizeye, umuyobozi w’umuryango FPR akaba n’umuyobozi w’akarere ka Gasabo, yashimiye abanyamuryango uburyo bitwaye neza muri iki gikorwa gisojwe ku mugaragaro, abasaba gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura.