rwanda elections 2013
kigalitoday

FPR ntabwo izigera itenguha Abanyarwanda – Komiseri Habumuremyi

Yanditswe ku itariki ya: 28-08-2013 - Saa: 08:55'
Ibitekerezo ( 1 )

Komiseri mu muryango FPR-Inkotanyi akaba na Minisitiri w’Intebe yabwiye abatuye umurenge wa Remera akarere ka Musanze ko FPR-Inkotanyi itazigera itenguha Abanyarwanda, nk’uko itigeze inabikora mu gihe cyose imaze.

Ibi Dr Pierre Damien Habumuremyi yabivuze kuri uyu wa kabiri tariki 27/08/2013, ubwo yifatanyaga n’abatuye akarere ka Musanze mu bikorwa byo gutangiza ku mugaragaro gahunda zo kwamamaza abakandida depite b’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Musanze mu matora y’abadepite ateganyijwe mu kwezi kwa cyenda.

Minisitiri w'intebe ageza ijambo ku batuye umurenge wa Remera akarere ka Musanze.
Minisitiri w’intebe ageza ijambo ku batuye umurenge wa Remera akarere ka Musanze.

Dr Habumuremyi yijeje kandi abatuye akarere ka Musanze ko ntacyo bazigera bagaya FPR-Inkotanyi, ahubwo abasaba kurangwa n’umurava mu byo bakora byose, maze nayo ikazababa hafi mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere.

Yagize ati: “Hari uwavuze ngo arimo aracana biogaz, ubu noneho hagiye kwiyongeraho amashanyarazi menshi cyane. FPR ntabwo izigera itenguha Abanyarwanda”.

Abanyamuryango ba FPR barimo n'abakuze bacinye akadiho biratinda.
Abanyamuryango ba FPR barimo n’abakuze bacinye akadiho biratinda.

Mu gihe mu karere kaMusanze abafite amashanyarazi bari ku kigero cya 23%, umuryango FPR-Inkotanyi ufite umuhigo wo kuzafasha mu bikorwa bigamije kuyasakaza ku buryo azaba agera kubagera kuri 70% mu myaka itanu iri imbere.

FPR-Inkotanyi kandi ngo iranateganya kuzagira uruhare mu izamuka rya megawalt z’amashanyarazi zihari, zikava kuri 110 zikagera kuri 563 mu myaka itanu iri imbere, ubwo iyi manda y’abadepite izaba isozwa.

Murekatete Marie Therese nawe ni umukandida depite w'umuryango FPR uturuka mu karere ka Musanze.
Murekatete Marie Therese nawe ni umukandida depite w’umuryango FPR uturuka mu karere ka Musanze.

Nyuma y’uko ubunyamabanga bwa FPR mu karere ka Musanze bugaragarije ibyagezweho muri manda ishize, bikubiye mu kuba abaturage baregerejwe ubushobozi, imiyoborere myiza, iterambere ry’umugore n’ibindi; bagejejweho n’ibyo uyu muryango uteganya gukora mu gihe uzaba ugiriwe ikizere ku rugero rwiza mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite ugiye gutorwa.

Mu byo uyu muryango uzashyiramo imbaraga ngo harimo gutoza Abanyarwanda kugira umuco wo gushimangira ukwishakamo ibisubizo, kwihesha agaciro, gushyiraho ikigo cyita ku rubyiruko rw’abana b’abakobwa b’inzererezi, kuzamura ikigero cy’umusaruro uturuka ku buhinzi no ku bworozi n’ibindi.

Sirimu Diogene, umukandida wa FPR uturuka muri Musanze.
Sirimu Diogene, umukandida wa FPR uturuka muri Musanze.

Abakandida babiri b’umuryango FPR bo mu karere ka Musanze nibo bagaragarijwe abitabiriye, aribo Murekatege Marie Therese na Sirimu Diogene, muri iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abantu bagera ku 1500.

Jean Noel Mugabo



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- PS Imberakuri ngo nitorwa izaharanira impinduka mu burezi n’ubuvuzi

- Ishyaka PL ryemeza ko igihugu kitatera imbere kiyobowe n’ishyaka rimwe

- Ishyaka PSD ngo rifite ingamba zo kubaka umuhanda Nyagatre-Gicumbi

- “FPR ni moteri y’iterambere itazigera ikwama” - Perezida Kagame

Ibitekerezo

Nikomeze udufashe nkuko bisanzwe, ireke abana bacu bige kaminuza naho ubundi tuzayigwa inyuma kandi tuzayito 100%

uwayo yanditse ku itariki ya: 28-08-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.