rwanda elections 2013
kigalitoday

“FPR ni moteri y’iterambere itazigera ikwama” - Perezida Kagame

Yanditswe ku itariki ya: 27-08-2013 - Saa: 08:47'
Ibitekerezo ( 5 )

Muri kampanyi yo kwiyamamaza kw’abakandida-depite yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 26/08/2013, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wifatanyije na FPR-Inkotanyi mu karere Kamonyi yavuze ko uyu muryango abereye umuyobozi, uzakomeza kuba moteri idakwama y’iterambere n’imiyoborere myiza by’u Rwanda.

Imitwe ya politiki ya PDI, PPC, PDC na PSR yavuze ko ari yo mpamvu nayo izakomeza kwifatanya na FPR, kuko ngo imirongo migari yo kuyobora Abanyarwanda bayihuje.

Perezida Kagame yagize ati: “FPR izakomeza kuba moteri y’itermbere n’imiyoborere myiza; moteri ihora yongera ingufu kandi nta n’ubwo yakwamye. Ibyo twari twasezeranye mu myaka itanu ishize ya manda y’abadepite twabigezeho, kandi birivugira ntitugendera ku magambo gusa.”

Perezida Kagame yifatanyije n'umuryango RPF-Inkotanyi mu kwamamaza abakandida-depite b'uwo muryango mu karere ka Kamonyi.
Perezida Kagame yifatanyije n’umuryango RPF-Inkotanyi mu kwamamaza abakandida-depite b’uwo muryango mu karere ka Kamonyi.

Umukuru w’igihugu ndetse na bamwe mu baturage batanze ubuhamya, bishimiye umutekano ukomeje kugaragara mu Rwanda nk’ishingiro ry’andi majyambere, bakemeza kandi ko mu byo abadepite barangije manda bakoze neza, harimo gufasha Leta gukura abaturage barenga miliyoni imwe mu bukene bukabije.

Abadepite ahanini baba bagizwe n’abo muri RPF-Inkotanyi ngo batoye amategeko yorohereza abashoramari, baba abenegihugu n’abanyamahanga; ku buryo ngo byahesheje u Rwanda umwanya wa gatatu muri Afurika mu bijyanye no korohereza ishoramari, nk’uko byagarutsweho n’Umukuru w’igihugu.

Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Alfonse Munyatwari niwe wavuze ko muri make, Umuryango wa FPR-Inkotanyi wabaye hafi y’Abanyarwanda bose baba abo mu gihugu no mu mahanga, aho ashimira Perezida Kagame ku nama yabagiriye zo kwiteza imbere no gukorera igihugu cyabo.

Abakandida-depite ba RPF-Inkotanyi biyereka abaturage muri Kamonyi.
Abakandida-depite ba RPF-Inkotanyi biyereka abaturage muri Kamonyi.

Munyantwari yavuze ko mu bukungu FPR yashoboye gushyiraho gahunda zo kongera umusaruro w’ubuhinzi, kubera guhuza ubutaka no kuvomerera imyaka; ndetse bikaba ngo bizakomeza kugirango ubukungu bw’igihugu buve ku kuzamuka ku kigero cya 8.5%, bigere kuri 11.5%.

FPR irishimira kuba yarashoboye kurwanya nyakatsi, kubaka amashuri aha uburezi bw’ibanze abantu bose bugera ku myaka 12, gushyira amavuriro n’amazi meza hafi y’abaturage, guha ubutabera abantu bose binyuze mu nkiko Gacaca, inteko z’abunzi n’inzu z’ubutabera zitwa MAJ; ndetse no kubaka ibikorwaremezo cyane cyane imihanda ya kaburimbo.

FPR-Inkotanyi irahiga ko muri manda igiye gukurikiraho y’abadepite, ikomeza kubumbatira umutekano w’igihugu, kugeza abaturage bose ku mashanyarazi n’amazi meza, kunoza servisi n’uburezi bufite ireme, hamwe no kurwanya akarengane, nk’uko Perezida w’Umuryango, Paul Kagame yabyijeje.

Kwamamaza abakandida-depite ba RPF-Inkotanyi muri Kamonyi byitabiriwe n'ibihumbi by'abaturage.
Kwamamaza abakandida-depite ba RPF-Inkotanyi muri Kamonyi byitabiriwe n’ibihumbi by’abaturage.

Abayobozi b’imitwe ya politiki yifatanyije na FPR mu matora y’abadepite ari bo, Shehe Musa Fazil Harerimana wa PDI, Dr Alivera Mukabaramba wa PPC, Agnes Mukabaranga wa PDC na Jean-Baptiste Rucibigango wa PSR, bavuga ko ubufatanye buzakomeza, kuko ngo FPR ifite umurongo wa Politiki bashima cyangwa basanzwe bagenderamo.

Amatora y’abadepite ateganijwe kuva tariki 16-18/9/2013; hagati aho RPF-Inkotanyi n’imitwe ya politiki bafatanyije, ndetse n’indi mitwe yiyamamaza mu buryo bwigenga ya PSD, PL na PS-Imberakuri, batangiye kuzenguruka mu gihugu hose bamamaza abakandida, kuzagera tariki 15 Nzeri.

Andi mafoto ajyanye n’iyi nkuru:

Simon Kamuzinzi



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Gasabo: FPR-Inkotanyi yerekanye abakandida bayo imbere y’abanyamuryango bayo

- Gatsibo: Hatangijwe igikorwa cyo kwamamaza abakandida-depite ba FPR-Inkotanyi

- Nyabihu : Abaturage bagaragaje ibyo FPR yabagejejeho bizatuma bongera kuyitora

- Karongi: Kwamamaza FPR byitabiriwe by’intangarugero

- Huye: Bitabiriye ari benshi kwamamaza abakandida ba FPR

- RPF-Inkotanyi ibikorwa byayo birayamamaza ubwabyo - Uwamariya

Ibitekerezo

Uwavanyeho bourse z’abanyeshuri turamuzi , turamubona aragaragara.

harya yanditse ku itariki ya: 28-08-2013

Ku mashuri yubatswe, imihanda twahawe, amashanyarazi n’amazi dufite, nubwo hari aho bitaragera, ari ntashidikanya ko bizahagera vuba, n’irindi terambere ryose FPR yatugejejeho, twizeye ko nibindi byinshi izabikora! Tuyiri inyuma rwose kandi turabashimira!

Nina yanditse ku itariki ya: 27-08-2013

FPR Inkotanyi, Ni moteri rwose itazazima ni terme nziza yakoreshejwe! Gusa byinshi byagezweho n’ibitaragerwaho bizakunda kuko imbaraga n’ubushobozi byo birahari! Tuzongera tuyitore 100%

Shyaka yanditse ku itariki ya: 27-08-2013

Ariko se byari ngombwa futanga ikiruhuko mu mashuri

douda yanditse ku itariki ya: 27-08-2013

batuvuganire se,ishuri turisubiremo doreko abenshi postponing zamaze kuba nyinshi nibyokoko twageze kuri byinshi ariko na banyeshuri ba kaminuza barabatabaza mugire icyo mubafasha.

bobo yanditse ku itariki ya: 26-08-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.