rwanda elections 2013
kigalitoday

Burera: PSD yijeje kuzazamura umushahara usoreshwa

Yanditswe ku itariki ya: 29-08-2013 - Saa: 09:56'
Ibitekerezo ( )

Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD) ryiyamamaje mu karere ka Burera rikangurira Abanyaburera ndetse n’abarwanyashyaka baryo bo muri ako karere kuzaritora ngo kuko ribafitite hagunda nshya kandi nziza.

Mu masaha ya nyuma ya saa sita zo kuwa gatatu itariki 28/08/2013 nibwo abarwanashyaka ba PSD, baringaniye, batangiye kwamamaza ishyaka ryabo, aho bari bateraniye mu kagari ka Nyamabuye, umurenge wa Kagogo, akarere ka Burera.

Bamwe mu barwanashyaka ba PSD ubwo batangiraga kwiyamamaza.
Bamwe mu barwanashyaka ba PSD ubwo batangiraga kwiyamamaza.

Mbere yuko kwamamaza nyir’izina bitangira, Faustin Nzabonimpa, Perezida wa PSD mu ntara y’amajyaruguru, yabanje kugeza ku bari bari aho amateka ya PSD ndetse na bimwe mu bikorwa byiza yagiye igeza ku Banyarwanda.

Nzabonimpa yavuze ko PSD ariyo yazanye igitekerezo cya gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé) mu Rwanda. Ngo icyo gitekerezo cyashyizwe ahagaragara bwa mbere mu mwaka wa 1991. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ngo nibwo cyashyizwe mu bikorwa.

Yakomeje avuga ko kandi ikindi iri shyaka ryiyemeje kandi kikagerwaho ari ugusonera umusoro bamwe mu bakozi.

Baririmbaga bavuga imigabo n'imigambi ya PSD.
Baririmbaga bavuga imigabo n’imigambi ya PSD.

Agira ati “Twaharaniye ko iyi manda izarangira rwose umushara ukurwaho umusoro warazamutse nibura umusoro bakawukura k’uhembwa ibihumbi 30…ibyo rero byagezweho.”

Akomeza avuga ko mbere ibyo bitarashyirwa mu bikorwa umusoro ukurwa ku bakozi waheraga ku bahembwa ibihumbi 15. Ngo ibyo rero ntibyari bikwiye.

Ikindi ngo ni uko, PSD nitorerwa kujya mu nteko ishingamategeko, izakora ubuvugizi kuburyo noneho umushahara ukurwaho umusoro wazamuka ukava ku bihumbi 30 ukagera ku bihumbi 60.

Ngo ibyo nibiramuka bishyizwe mu bikorwa bizatuma umushaha abarimu bahembwaga wiyongera kuko batazaba bagikurwa ho umusoro.

Umubare w'Abarwanashyaka ba PSD bitabiriye wari uringaniye.
Umubare w’Abarwanashyaka ba PSD bitabiriye wari uringaniye.

PSD kandi ngo niramuka itowe izaharanira ko abaturage bakora imirimo itanditse, irimo ubuhinzi n’ubworozi, ubukorikori, ububaji, n’ibindi, bazagira ubwishingizi kugira ngo nibagera mu zabukuru bazabone ikibatunga.

Amatora y’abadepite ateganyijwe hagati tariki 16-18/09/2013. Tariki ya 16/09 ni amatora rusange. Tariki ya 17/09 ni amatora y’abagore naho tariki ya 18/09 ni amatora y’urubyiruko n’abafite ubumuga.

Norbert Niyizurugero



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Amatora y’Abadepite yagenze neza mu karere ka Kirehe

- Rulindo: Abaturage basanga hari aho u Rwanda rugeze muri Demokarasi

- Rwamagana: Imvura yaguye saa sita ntiyabujije amatora kugenda neza

- NUR: Abanyeshuri ntibabashije kwitabira amatora bose

- Abakuze n’abanyantege nke barashimira ubuyobozi bwaborohereje mu matora

- Bugesera: Bavuye mu matora bajya kwishimira ko batoye neza

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.