Bugesera: Gutinda kuzuza 2/3 byatumye amatora y’abagore atangira atinze
Yanditswe ku itariki ya: 18-09-2013 - Saa: 08:53'
|
Ibitekerezo
(
3
)
|
|
|
Mu karere ka Bugesera amatora y’abazahagararira abagore mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, yatangiye saa tanu kubera ko abagize inteko itora batari buzuye 2/3 nk’uko amategeko abiteganya.
Uku gutinda kw’abagombaga kwitabira amatora ngo ntikwabangamiye amatora keretse abashakaga kubanza gutora hanyuma bakajya mu mirimo yabo; nk’uko bitangazwa na Kanyarugerero Antoine wari ukuriye ibiro by’itora byo mu kagari ka Nyamata Ville.
Kanyarugerero Antoine wari ukuriye ibiro by’itora byo mu kagari ka Nyamata Ville.
Yagize ati “Impamvu yo gutinda njye sinayimenya ariko nkeka ko yaba iterwa nuko abagore benshi baramukira mu mirimo yo murugo noneho bigatuma batinda”.
Kanyarugerero avuga ko bose atari kimwe kuko hari abagiye bazinduka hanyuma bigatuma bakerereza abandi, abo bazindutse ngo bakaba bashakaga kubanza gutora hanyuma bakikomereza akandi kazi nyuma.
Bamwe mu batoraga bari ku murongo abandi bicaye bahana umwanya.
Aha akaba atanga icyifuzo cy’uko inzego z’ibanze zirarika abagomba kwitabira amatora ko bagomba kuzinduka kandi bakabikurikiza cyangwa se amategeko agahinduka akaba nk’andi aho umuntu aza igihe ashakiye maze agatora atabanje gutegereza abandi naho hagashyirwaho isaha ntarengwa.
Bamurange Jeannette avuga ko yabashije kuzinduka kugirango abashe kwikomereza akazi, ariko bikaba bitakunze ko ahita atora.
Ati “ntibyari bikwiye ko dutinda tukageza aya masaha tutaratora kuko ubu nkanjye amasaha namaze hano yose ngomba kuyagaruza nimugoroba kuko ejo sinakoze n’uyu munsi rero ntiwamfira ubusa”.
Lisite y’abakandida batorwaga.
Kugirango umubare w’abatora ubashe kuzura, abatora bagiye mu midugudu yabo maze bakangurira bagenzi babo kuza kwitabira, abandi bagahamagarwa ku matelefone yabo agendanwa.
Amatora y’abazahagararira abagore mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yabaye tariki 17/09/2013 atandukanye n’ayabaye ku munsi ubanza kuko ay’uyu munsi yitabiriwe n’abahagarariye abagore mu midugudu hakiyongeraho inama njyanama y’akagari.
Indorerezi zitabiriye ayo matora.
Uwatoraga yinjiraga mu cyumba maze akerekana ikarita y’itora maze bakareba ko ari no kuri lisite, nta kashe ndetse nta n’ikimenyetso bamushyiragaho ku ntoki nk’uko byakorwaga ku munsi wabanje.
Egide Kayiranga
|