rwanda elections 2013
kigalitoday

Bugesera: Bavuye mu matora bajya kwishimira ko batoye neza

Yanditswe ku itariki ya: 17-09-2013 - Saa: 09:33'
Ibitekerezo ( )

Ubwo bamaraga gutora abadepite bazabahagararira mu nteko ishinga amategeko, aaturage bo mu karere ka Bugesera basohokaga mu cyumba cy’itora bajya mu mago yabo kwishimira uko batoye.

Murekezi Jean utuye mu murenge wa Rilima mu kagari ka Kimaranzara avuga ko nyuma yo gutora ubu agiye kureba bagenzi be b’abaturanyi kugirango bishimire ko babashije gutora neza.

Abaturage bari ku murongo bashaka kwinjira mu cyumba cy'itora.
Abaturage bari ku murongo bashaka kwinjira mu cyumba cy’itora.

Yagize ati “tugomba kwishimira ko amatora yacu yagenze neza kuko umuntu yatoraga uwo ashatse nta gitugu, nta muvundo mbese byari ubukwe bw’abakandida bacu”.

Si uyu muturage uvuga ibi wenyine kuko na Mukamurenzi Leocadie wo mu kagari ka Kayumbu mu murenge wa Nyamata nawe avuga ko nta cyo yabona avuga kuko ntacyo wanenga amatora yabaye.

Uyu muturage yatoreye mu murenge wa Rilima.
Uyu muturage yatoreye mu murenge wa Rilima.

We yagize ati “dukwiye kwishima nk’Abanyarwanda kandi n’amahanga bakatwigiraho gutegura neza amatora. Njye nsanga buri wese akwiye gushimira abayobozi kuko iki gikorwa kibaha agaciro kuko babasha kwitorera abayobozi babo”.

Umutoni Eliane ushinzwe guhuza ibikorwa by’amatora mu karere ka Bugesera avuga ko nta bibazo bidasanzwe byagaragaye muri ayo matora.

Utubazo twagaragaye ngo ni duto duto nk’abazaga gutora kandi nta makarita bafite ariko bahitaga bareba niba bari kuri lisite y’itora maze bagahita bahabwa uburenganzira bwo gutora ndetse hari n’abandi bahitaga bafata amakarita y’itora kuko yabaga atari yayifashe.

Iki ni igipapuro cyakoreshwaga mu kuyobora abajya gutora.
Iki ni igipapuro cyakoreshwaga mu kuyobora abajya gutora.

Mu karere ka Bugesera ku byumba by’itora wasangaga hatatse ndetse hanateye insina n’indabyo ziyobora abajya gutora.

Mu karere ka Bugesera kandi nta birango n’ubutumwa bwo kwamamaza ku bahatanira kuzajya mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, byari bimaze iminsi bigaragara hirya no hino bigaragara muri ako karere ka Bugesera, kuko byavanyweho nk’uko amabwiriza ya komisiyo y’igihugu y’amatora yabivugaga.

Amwe mu makarita yari ku biro by'itora bya Nyamata Catholique.
Amwe mu makarita yari ku biro by’itora bya Nyamata Catholique.

Egide Kayiranga



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Amatora y’Abadepite yagenze neza mu karere ka Kirehe

- Rulindo: Abaturage basanga hari aho u Rwanda rugeze muri Demokarasi

- Rwamagana: Imvura yaguye saa sita ntiyabujije amatora kugenda neza

- NUR: Abanyeshuri ntibabashije kwitabira amatora bose

- Abakuze n’abanyantege nke barashimira ubuyobozi bwaborohereje mu matora

- “Gutora ni ugutanga umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu” - Guverineri Bosenibamwe

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.