rwanda elections 2013
kigalitoday

Bugesera: Basabwe gutora PSD kugirango imibereho yabo irusheho kuba myiza

Yanditswe ku itariki ya: 12-09-2013 - Saa: 12:55'
Ibitekerezo ( )

Ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD) rirasaba abaturage bo mu karere ka Bugesera kuzaritora mu matora y’abadepite azaba tariki 16/09/2013, kugirango imibereho yabo irusheho kuba myiza.

Mukakanyamugenge Jacqueline, vice perezida wa kabiri w’ishyaka PSD akaba n’umukandida depite, yabwiye abitabiriye ibikorwa byo kwamamaza iryo shyaka byabereye mu murenge wa Juru tariki 11/09/2013 ko ibyo bizagerwaho ari uko babonye intebe nyinshi mu nteko.

Mukakanyamugenge Jacqueline vice perezida wa PSD mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Mukakanyamugenge Jacqueline vice perezida wa PSD mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Yagize ati “urufunguzo rukaba ruri mu maboko yanyu, ibyo bizagerwaho ari uko mushyize igikumwe ku kimenyetso cy’ihundo ry’ishaka ryeze ripfumbatiwe mu kiganza maze mukaba mutoye PSD”.

Yavuze ko ibyo ishyaka PSD ryagaragaje ibyinshi byagezweho, akaba ariyo mpamvu bikwiye ko abadepite b’iryo shyaka bakongera kwiyamamaza ngo bakomeze batange umusanzu mu kwihutisha iterambere.

Bamwe mu bayobozi b'ishyaka PSD bari bitabiriye kuryamamaza mu karere ka Bugesera.
Bamwe mu bayobozi b’ishyaka PSD bari bitabiriye kuryamamaza mu karere ka Bugesera.

Bamwe mubakurikiye ubutumwa bwatangiwe muri iyo gahunda yo kwiyamamaza basabye abiyamamaza ko nibaramuka batorewe kujya mu nteko ishinga amategeko bazihutira gukora ubuvugizi ikibazo cy’amazi mu murenge wa Juru kigakemuka, kandi ubwisungane mu kwivuza bukanozwa nk’uko bivugwa na Kagenzi Paul.

Yagize ati “kubona amazi meza hano biragoranye cyane kuko nk’abakecuru bo badafite intege birabagoye cyane akaba ariyo mpamvu bagomba kudukemurira iki kibazo kuko kidukomereye cyane”.

Abayoboke ba PSD bari bitabiriye kuyamamaza mu karere ka Bugesera.
Abayoboke ba PSD bari bitabiriye kuyamamaza mu karere ka Bugesera.

Intumwa za PSD zabwiye abitabiriye ibikorwa byo kwamamaza iryo shyaka, ko gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, imikoreshereze myiza y’ubutaka, iterambere ry’imibereho myiza, kurwanya ruswa n’ibindi bizibandwaho nibagirirwa icyizere bakabatora.

Egide Kayiranga



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Abanyarusizi ngo babaye “Abanyarwanda orginal” kubera FPR-Inkotanyi

- Gasabo: Igikorwa cyo gusoza kwamaza kuri FPR kitabiriwe n’abarenga ibihumbi 80

- Nyamata: Biteguye kongera gutora FPR kuko bashima ibikorwa yabagejejeho

- Kazo: Yakanguriye 40 bahoze muri FDLR none bahindutse abanyamuryango ba FPR

- Gicumbi :Abatuye umurenge wa Miyove baravuga ko bazatora FPR kuko yabagejeje kuri byinshi

- Yiyemeje gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu ajya mu nteko ishinga amategeko

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.