Abagabo bake bo mu karere ka Bugesera bari muri njyanama zitabira ibikorwa byo gutora abagore bazahagararira bagenzi babo mu nteko ishinga amategeko ngo baterwa ishemo n’icyo gikorwa.
Nkurunziza Runanira Gaspard avuga ko bimutera ishema kuba ari mu bagabo bake bitabira amatora y’abagore kuko ari uburenganzira bw’abo nabo bakaba bagomba kubashyigikira.
Yagize ati “nitabiriye ibikorwa byabo byo kwiyamamaza, nagiye ndeba abashoboye abafite ubumenyi kandi bigaragara ko yashobora kuvugira abamutumye, uwo natoye namutoye kuko mbona ko abishoboye”.
Nkurunziza Runanira Gaspard, umwe mu bagabo bake bagize inteko itora abagore mu karere ka Bugesera.
Uyu mugabo avuga ko uwo yatoye kandi atamutoreye ko ari umugore ahubwo yabonye ko afite ubushake n’ubushobozi bwo kuzavugira abagore n’Abanyarwanda muri rusange kandi bafite ibitekerezo byubaka.
Ati “Erega bose turabazi kuko batuye aha kandi bashyizwe ku rwego rwo kwiyamamariza ubudepite kuko babonye ko bashoboye kandi batazahagararira abagore n’Abanyabugesera gusa kuko ariho batorewe”.
Abajijwe niba nta pfunwe afite kuba ari abagabo babiri mu bagore bagera kuri 200 maze uwitwa Ntaganda Gonzarve asubiza ko ahubwo bimuha ishema kuko yatoranyijwe mu bagabo benshi ngo aze abahagararire.
Ntaganda Gonzarve nawe uri mu nteko y’abatora abagore mu karere ka Bugesera.
Yabisobanuye muri aya magambo: “nk’uko nabo bajya badushyigikira mu bikorwa byinshi bitandukanye nta mpamvu nanjye ntabashyigikira, ni uburinganire n’ubwuzuzanye nabo bafite ibitekerezo byinshi tugomba kubashyigikira”.
Aba bagabo basaba abo bagore ko nibatorwa bazaba intumwa za rubanda, bakaba basabwa kwegera abaturage kugirango babashe kubateza imbere.