rwanda elections 2013
kigalitoday

Amatora y’Abadepite yagenze neza mu karere ka Kirehe

Yanditswe ku itariki ya: 17-09-2013 - Saa: 11:57'
Ibitekerezo ( )

Abaturage bo mu karere Kirehe barishimira uburyo amatora y’Abadepite yo kuri uyu wa 16/9/2013 yakozwe kuko atabiciye akazi.

Abatuye akarere ka Kirehe barishimira ko batoye neza kandi mu mutuzo, muri aya matora y’abadepite; nk’uko Mutabazi Aphonse umwe mu batoreye ku kigo cy’amashuri cya APAPEN mu kagari ka Ruhanga mu murenge wa Kigina yabitangaje.

Abari bitabiriye amatora ku murongo.
Abari bitabiriye amatora ku murongo.

Abaturage batoreye ku masite atandukanye bavuga ko ikintu cyagaragaye muri aya matora aruko byagaragaraga ko buri muntu asobanukiwe uburyo bwo gutoramo, ikindi n’uko yakozwe mu bwitonzi aho aba baturage babyutse kare bitabira amatora.

Ku masite atandukanye yakoreweho amatora wasangaga hateguye mu buryo bugaragara ko hari ikintu biteguye aho hamwe na hamwe ku masite bari bazanye n’ibyuma byo gucuranga ku buryo wabonaga ko ari ibirori byiteguwe.

Uku niko bari batatse.
Uku niko bari batatse.

Abaje gutorera aho batibarurije hamwe n’abari batarafata amakarita y’itora nabo bashimye uburyo bakiriwe kuko bahitaga bashyirwa ku mugereka bityo bikaba nta kibazo byigeze bitera.

Aho twabashije kugera kuri site y’itora wasangaga abantu batora bavuga ko batoye neza nta kibazo bahuye nacyo kandi iki gikorwa cyakozwe mu gitondo kare bahita bigira mu mirimo yabo, gusa saa cyenda zigeze bamwe bahise bagaruka kugira ngo bamenye uko amatora arangiye.

Umwe mu batoraga.
Umwe mu batoraga.
Zimwe mu ndorerezi zari zaje kureba uko amatora agenda.
Zimwe mu ndorerezi zari zaje kureba uko amatora agenda.

Grégoire Kagenzi



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- PSD yijeje Abanyangoma kuzashyira kaburimbo mu muhanda Ngoma-Rwabusoro-Nyanza

- Nyabihu: Gutora RPF ngo ni ugukomeza iterambere rirambye ry’Abanyarwanda

- Shangi: Abagera ku 7500 baje kwamamaza Umuryango wa FPR-Inkotanyi

- Gutora FPR ngo ni ugukomeza inzira y’amajyambere - Mukama

- Ishyaka PL riravuga ko iterambere ridashobora kwihuta ibikorwaremezo bidahari ku bwinshi

- “Kwamamaza FPR ntibigoye” – Nkurunziza JMV

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.