rwanda elections 2013
kigalitoday

Abakuze n’abanyantege nke barashimira ubuyobozi bwaborohereje mu matora

Yanditswe ku itariki ya: 17-09-2013 - Saa: 10:04'
Ibitekerezo ( )

Abakuze n’abanyantege nke bo mu karere ka Rutsiro barashimira ubuyobozi bwabafashije mu matora bakabasha gutambutswa imbere bagatora bitabaye ngombwa ko batonda imirongo cyangwa se ngo bahutazwe.

Umwe mu bafashijwe gutora adahutajwe ni umusaza witwa Theodomir Bacamukaga w’imyaka 83 y’amavuko yagendaga bucye bucye yishingikirije inkoni kubera intege nke zo mu zabukuru.

Yageze ku biro by’itora saa kumi n’ebyiri na 45 za mugitondo, aturutse ahantu agenda iminota 30 n’amaguru. Avuga ko impamvu yazindutse cyane ari ukugira ngo nagera imuhira yiyicarire aruhuke.

Bafashijwe gutora mbere none baritahiye.
Bafashijwe gutora mbere none baritahiye.

Yagize ati “abandi bari bahadutanze ariko turahageze umukuru w’umudugudu wacu aravuga ati mushyire abo bantu imbere, abafite imbaraga basubira inyuma twebwe tujya imbere turi abasaza n’abakecuru tugera mu icyenda. Ni ugushimira Imana rero no gushimira abayobozi batwitayeho.”

Undi musaza witwa Dionise Mpendwanzi w’imyaka 79 y’amavuko ni umwe mu boroherejwe gutora kubera ko atashoboraga gutonda umurongo. Agenda yishingikirije inkoni ebyiri bitewe n’intege nke.

We yakoresheje iminota igera muri 50 kugira ngo agere aho yagombaga gutorera. Ati “Nta kibazo cyabaye, ntabwo nahutajwe kuko nahasanze abayobozi bari kuyobora abasaza n’abakecuru, ni cyo gitumye ngira vuba vuba”.

Abanyantege nke bishimiye gahunda bashyiriweho yo gufashwa gutora mbere badahutajwe.
Abanyantege nke bishimiye gahunda bashyiriweho yo gufashwa gutora mbere badahutajwe.

Abashinzwe ibikorwa by’amatora bo bavuga ko korohereza abakuze n’abanyantege nke ari kimwe mu byo bari bateganyije mbere y’uko umunsi w’amatora ugera.

Barizera Emmanuel, uhagarariye site y’itora y’urwunge rw’amashuri rwa Kivumu avuga ko basanganywe umuco wo korohereza abakuze n’abanyantege nke bakabanza gutora kugira ngo hatagira uhutazwa akahava atameze neza kandi yari yaje mu gikorwa cy’ingirakamaro.

Kuri site y’itora y’urwunge rw’amashuri rwa Kivumu mu murenge wa Kivumu, abakuze n’abanyantege nke bitaweho cyane cyane ni abahageze mu masaha ya mbere ya saa yine z’amanywa kuko ari bwo hagaragaraga umubyigano w’abashakaga gutora, ariko nyuma y’iyo saha bari bamaze kugabanuka basubiye mu mirimo yabo.

Malachie Hakizimana



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Bugesera: Gutinda kuzuza 2/3 byatumye amatora y’abagore atangira atinze

- Kimironko: Amatora y’abazahagararira abagore mu nteko yabaye mu mutuzo

- Kayonza: Ibyiza Mutesi Anita yakoreye abaturage bimuha icyizere cyo gutorwa

- Gicumbi: Abagore barishimira ko batoye abazabafasha gukomeza gutera imbere

- Nyamasheke: Amatora y’abadepite bahagarariye abagore yitabiriwe neza

- Kamonyi: Abenshi ntibitabiriye igikorwa cyo kubarura amajwi y’abakandida

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.