Mu Rwanda umwana wa minisitiri n’uw’umuhinzi bapiganira kubona umwanya mu ishuri

Bamwe mu Banyarwanda badaherutse mu Rwanda batunguwe no kumva ko ubu mu Rwanda hasigaye harangwa n’imikorere yuzuye ubutabera izira ikimenyane ku buryo ngo umwana wa minisitiri muri leta n’uw’umuhinzi bahurira mu kizamini kimwe bahatanira kubona umwanya mu ishuri rikomeye kandi bagakosorwa nta marangamutima.

Ibi byatangajwe n’umunyamakuru ukomoka mu gihugu cya Uganda witwa Mwenda Andrew ubwo yaganiraga n’abitabiriye umunsi wiswe Rwanda Day i London mu Bwongereza ku mugoroba w’itariki ya 18/05/2013.

Uyu munyamakuru yabwiye ababa batabizi ko ubu mu Rwanda imikorere yahindutse cyane, ahahoze hatangwa imyanya mu mashuri hagendewe ku cyenewabo n’iringaniza hakaba hasigaye ubutabera no gupiganwa bisesuye.

Ibizamini bitangwa mu mucyo inzego zose zibikurikirana.
Ibizamini bitangwa mu mucyo inzego zose zibikurikirana.

Mwenda yagize ati “Ubu mu Rwanda ni ahantu abatabizi badashobora gutekereza ngo babyumve. Mu Rwanda umwana wa minisitiri muri leta abona umwanya mu ishuri ariko anyuze mu ipiganwa na buri mwana w’Umunyarwanda wese, hakarebwa ubushobozi n’amanota. Haba ubwo ndetse umwana w’umuhinzi ahigika umwana w’umuyobozi akaba ari we ubona umwanya mu mashuri akomeye.”

Ladislas Ngendahimana, umunyarwanda witabiriye iyo mihango ibera London mu Bwongereza yabwiye Kigali Today ko abanyamahanga bari bamwegereye batunguwe cyane n’imikorere nk’iyo kuko ngo wabisanga hake ku mugabane wa Afurika.

Bwana Ngendahimana ariko ngo yababwiye ko iyo ari imigirire imaze kumenyerwa mu Rwanda, baratungurwa cyane bamubwira ko ibyo ubwabyo ari intamwe ikomeye ibihugu byinshi bizageraho bitinze mu gihe u Rwanda ruzaba rwarabivanyemo umusaruro kuko abari kwiga iki gihe babikesha ubushobozi bwabo bazaba barasoje amashuri bari gukorera igihugu.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Byose ni ubusa buteranya abatuye Isi.

Ariys festus yanditse ku itariki ya: 10-09-2014  →  Musubize

Mwatandukanyije Ibintu,twese Ntituzagira Amahirwe Angana Mubuzima Ntibibaho!Iringaniza Bavuga Niki?Mumbwire Umuntu Wirukanywe Mwishuri Kubera Ubwokobwe,ko Baringanizaga Mwishuri Batarebeye Kubukire Cyangwa Ubukene!Uzabaze Abavukijwe Ayomahirwe Bakigira Mubuhungiro,bazuko Bibabaza Bazabirwanya! Duharanire Kubaka Igihugu Cyacu,ahubwo Tuzamure Nabafite Ubukene Ndumunyarwanda Iducengere!Amahoro Kurimwese

Niyonkuru yanditse ku itariki ya: 18-02-2014  →  Musubize

Ubwo Mahoro na john peter bamvuzeho banyemerere mbasubize niba atari uguteza impaka (polémique).
Ibi nabyanditse nk’ubara inkuru, aho navugaga ko uwitwa Mwenda Andrew yabibwiye abitabiriye Rwanda Day 2013 i London/Londres mu Bwongereza nka kimwe mu bimutangaza ku Rwanda (birashoboka ko iwabo bitahaba simbizi). Bibaye atari byo Mwenda yazaba yarabeshye niwe wasabwa kugaragaza ibimenyetso by’ibyo yavuze habona.
Njye cyakora ntabwo ndigana n’umwana wa minisitiri, cyakora niganye n’uwari uwa ambasaderi, uwa Vincent Biruta (wari perezida wa Senat) nawe anyiga inyuma ku kigo kimwe. Mubyara wanjye nawe yiganye n’abana b’uwari minisitiri Bihozagara.

Jean d’Amour Ahishakiye yanditse ku itariki ya: 20-05-2013  →  Musubize

Uburezi mu rwanda mbere i’imyaka 19 ishize bwaranzwe n’akarengane n’ivangura rikabije,ubu buri wese ubishoboye ariga,agakomeza akaminuza nta gitangira,yaba adafite ubushobozi leta ikamufasha,mu gihe kera hafashwaga abishoboye.

umutoni yanditse ku itariki ya: 19-05-2013  →  Musubize

Hahaha!! Ahishakiya Jean d’Amour natubwire umwana wa Ministre biganye!!!! Gukora ikizamini cya Leta byo bakora kimwe ariko se baba barateguwe kimwe? Umwe azaba yiga Green hills cg La colombiere, undi yiga kuri rya shuri numvise riba mu Kigwa mu karere ka Burera aho bafite 3 classes hakigiramo kuva mu wa mbere kugera mu wa Gatandatu (bamwe biga bareba imbere abandi bareba inyuma cg bamwe bigiramo mbere ya saa sita abandi nyuma ya saa sita) ukumva ko batsinda kimwe? Iby’irimganiza byo muraje mubibone muri za universite aho nta mwana w’umukene uzongera kuyiga!!! Ariko iryo ringaniza ryo rizaba rishingiye k’ubukira!!! Ngayo nguko Jean d’Amour we!!!

mahoro yanditse ku itariki ya: 19-05-2013  →  Musubize

Jye mbabazwa nuko amateka y’u rwanda atigishwa uko yakabaye ngo ngereranye ibya zamani n’ibyo ndeba ubu, none se mvuge ko ibi ari byiza? Mbyite bibi se? Mbigereranya n’ibihe? Abato byaratuvanze pe!!!

David yanditse ku itariki ya: 19-05-2013  →  Musubize

Mu rwanda harangwa gukorera mu mucyo ibintu byose,naho ibyahoze mu mashuri byitwa iringaniza rishingiye ku bwoko byahindutse umugani. aho ariho hose ubu hashingirwa kuri performances cg ubushobozi bugaragazwa n’umuntu kugirango agerwe ibyo ashaka.

michel yanditse ku itariki ya: 19-05-2013  →  Musubize

ariko sha ujye ureka kubeshya ugomba kuba ukiri muto ntabyo uzi ubwo se wiganye nande wo kwa ministre ahubwo shimira Imana yatumye wiga ubundi wicecekere ingoma zose zirasa zitandukanira ku babyinnyi.Imana ikurinde kandi ntugahakwe ujye ushima umuremyi wawe,

john peter yanditse ku itariki ya: 19-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka