Perezida Kagame ari mu Buyapani mu nama yiga ku iterambere rya Afurika

Perezida Paul Kagame ari mu Buyapani, aho yagiye kwifatanya n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika na za guverinoma na Leta y’u Buyapani, mu nama mpuzamahanga ya karindwi ibera i Tokyo, inama yiga ku iterambere rya Afurika (TICAD).

Iyo nama ifite intego yo guteza imbere umugabane wa Afurika binyuze mu baturage bayo, ikoranabuhanga no guhanga udushya. Yateguwe ku bufatanye bw’ibiro by’umujyanama wihariye w’Umuryango w’Abibumbye kuri Afurika, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere (UNDP), banki y’isi, n’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Imirimo y’iyo nama izibanda by’umwihariko ku kwihutisha ivugururwa ry’ubukungu no korohereza abifuza gushora imari binyuze mu guhanga udushya no guha umwanya abikorera bakabigiramo uruhare, guharanira kugera ku muryango ufite imibereho ifatika kandi itajegajega no guharanira kugera ku mahoro arambye.

Ibiganiro hagati ya Leta n’abikorera ku birebana n’ubukungu, na byo ni indi nkingi ya mwamba izashyirwamo imbaraga kugira ngo habeho ubufatanye hagati y’u Buyapani n’ibihugu bya Afurika n’abikorera.

Iyi nama bise TICAD mu mpine z’icyongereza, iba buri myaka itatu ikaba ifite intego yo guteza imbere ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru hagati y’abayobozi ba Afurika n’abategura iyo nama.

U Buyapani ni bwo mufatanyabikorwa nyamukuru mu gutegura no kwakira iyo nama.

Inama ya TICAD yo ku nshuro ya gatanu na yo yabereye mu Buyapani muri 2013 , iya gatandatu ibera muri Kenya muri 2016, zombi Perezida Kagame yarazitabiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka