Ababiligi bahaye ubwigenge abatari babukeneye – Pasiteri Ezra Mpyisi
Pastor Ezra Mpyisi wo mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, avuga ko ubwo Ababiligi bahaga ubwigenge Abanyarwanda mu 1962, ngo babuhaye abatari babukeneye.
Ni mu kiganiro kirekire Pastor Ezra Mpyisi w’imyaka 99 yashyize kuri shene ye bwite ya YouTube, aho yifuje kuvugira amateka azi uko yagenze imbona nkubone kuko yayabayemo, bityo abatayazi bakayamenya, abayagoreka nkana akabavuguruza.
Avuga ku bwigenge bw’u Rwanda mu 1962 nyuma y’uko Ingoma ya Cyami yarimaze imyaka ibiri ihiritswe (1959), Pastor Mpyisi aragira ati:
“Nyuma y’uko umwami Rudahigwa atanze (1959) Kigeri agahungira muri Amerika, abavugaga ko badashaka ubwigenge babwiye Ababiligi bati turashaka kwigumira uko mwadutegekaga ariko mudufashe kwica Umututsi ubundi dutegekane kugeza aho muzashakira…ni ukuri niko Kayibanda yavugaga n’abe! Ibintu bigiye gupfa, ubwigenge babutanze babuha abongabo…ababurwaniye barapfuye abandi barabaye impunzi…
Mu 1959 ni bwo umwami Rudahigwa yatanze duhinduka impunzi dutyo, na Kigeri nawe ahinduka impunzi. Twari twaramwimitse ariko ntiyategetse. Ni uko ubwigenge buratangwa ariko buhabwa abatarabushakaga babufata nabi”
Pastor Mpyisi akomeza avuga ko iryo ari kosa Umuryango w’Abibumye wakoze, kuko mbere y’ubwigenge wari wabanje kwizeza Abanyarwanda ko uzabanza ugacyura impunzi ukabona gusaba Ababiligi guha u Rwanda ubwigenge.
Icyo gihe Grégoire Kayibanda warumaze kuba Perezida wa repubulika ya mbere, Pastor Mpyisi avuga ko Umuryango w’Abibumbye wamuhamagaye ukamubwira ko ushaka kumuha ubwigenge.
Mpyisi ati: “Ariko Kayibanda nawe babumuha mu buryo bwo guhana Ababiligi bari bagifite ubutegetsi, bukeye LONI ihamagara Kayibanda warugitegekana n’Ababiligi, bati turashaka kuguha ubwigenge; wawundi (Kayibanda) wavugaga ngo ntabwo ashaka ubwigenge bazategeke kugeza aho bashakiye ntibamuhamagarana n’Ababiligi, bamuhamagara wenyine – ubwigenge buraryoshye – Kayibanda ati nimubumpe, arahinduye icyo yangaga aracyakiriye.”
Nk’uko Pastor Mpyisi abivuga, umukoloni w’Umubiligi witwa Jean-Paul Harroy icyo gihe ngo yarari i Bujumbura (Burundi), agiye kumva yumva Kayibanda yatangaje ubwigenge i Kigali.
Mpyisi ati: “Ubwo Harroy afata kajugujugu aragaruka abaza Kayibanda ati niko sha ni ibi twasezeranye? Undi nawe ati jya kubaza LONI niba narabibasabye, barantumiye bati akira, najyaga se kuvuga iki ko ndi umunyarwanda?”
Icyo gihe kuba Umuryango w’Abibumbye warahamagaye Kayibanda wenyine ugaha u Rwanda ubwigenge nta Mubiligi uhari, Pastor Mpyisi avuga ko ari igihano Imana yahaye Umubiligi.
Mpyisi ati: “Ni igihano Imana yashatse guha Umubiligi wemeye kwica Umutusti agashyiraho Umuhutu, undi nawe akamwigaranzura. Ni uko Harroy areba Kayibanda arashoberwa aragenda ahambira utwe arataha, ubwigenge buboneka butyo! Hanyuma Inkotanyi ziraza, ariko ntizarwanye n’Umubiligi, ahubwo ni Umunyarwanda warwanye n’Umunyarwanda, none Inkotanyi na n’ubu ziracyakurikiye bwa bwigenge bwa bose, ya mbaga y’inyabutatu ijya mbere.”
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Noneho ni ONU yaduhaye ubwigenge...kuko nubundi uRwanda n.Uburundi byari byararagijwe ububiligi nayo...c.est normale