Rwanda -Rhineland Palatinate: Ubufatanye bw’imyaka 30

Mu mwaka utaha wa 2012 u Rwanda n’Intara ya Rhineland Palatinate (Soma: Reyinilandi Palatineti) yo mu gihugu cy’Ubudage bizizihiza ubufatanye bumaze imyaka 30

Ubu bufatanye hagati y’u Rwanda na Reyinilandi Palatineti bwatangiye mu mwaka w’1982. bushingiye ku nkingi 4 nkuru arizo: Gusangira ubumenyi, Gusangira umuco, Ubucuti ndetse n’ibikorwa by’amajyambere.

Ni muri urwo rwego rero buri mwaka ku mpande zombi basurana abanyarwanda bakajya mu Budage n’abadage bakaza mu Rwanda.

Kuva ku itariki 8 Ukwakira 2011 u Rwanda rurasurwa n’itsinda riturutse muri iyi ntara yo mu Budage bagera kuri 30 muri abo harimo abayobozi 25 bo mu rwego rwo hejuru muri Reyinilandi Palatineti abo ni nka Mr Roger LEWENTZ Minisitiri w’ibikorwa by’imbere mu Gihugu,Umuco, n’Ibikorwa-remezo ari nawe uyoboye iri tsinda, Minisitiri Malu DREYER w’Ubuzima n’abadepite benshi.

Yakira iri tsinda muri Minisiteri kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ukwakira 2011, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musoni James yagize ati: “u Rwanda na Rhineland Palatinate bikomeye ku mubano n’ubufatanye bwita ku nyungu za buri wese yaba leta zombi ndese n’abaturage bazo .”

Impande zombi zashimye ibikorwa byavuye mu bufatanye buranga ibihugu byombi mu bice bitandukanye: uburezi, ubuzima, umuco, kurengera ibidukikije, ishoramali, ubucuruzi, n’ibindi…

Bemeranije kongera ingufu bice by’ubufatanye harimo; kwigisha ubumenyi ngiro, ubucuruzi n’ishoramari, kurengera ibidukikije, n’Ingufu (Energy) zitangiza ibidukikije.

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 y’ubufatanye Rhineland Palatinate irateganya kandi kuzamura uruhare rw’urubyiruko muri uyu mubano bityo vuba aha itsinda ry’urubyiruko rwo muri Rhineland Palatinate rikaba rizasura u Rwanda.

Minisitiri w’Ubuzima wa Rhineland Palatinate Malu Dreyer yashimye igikorwa cy’ubwisungane mu kwivuza “mutuelle de santé”, anavuga ko bifuza kongera ingufu mu ubufatanye busanzwe mu rwego rw’ubuzima.
Iri tsinda rizasoza uruzinduko rwaryo mu Rwanda kuwa 16 Ukwakira 2011.

Mutijima Abu Bernard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka