Uganda: Ibiganiro mpaka byagombaga guhuza abakandida-perezida byahagaritswe

Ibiganiro mpaka hagati y’abakandida bahatanira kuyobora Uganda byari biteganyijwe gukorwa inshuro ebyiri, mu minsi ibiri byahagaritswe.

Abanya-Uganda bamaze iminsi bari mu nkundura yo gushyigikira abakandida batandukanye bahatanira kuyobora igihugu
Abanya-Uganda bamaze iminsi bari mu nkundura yo gushyigikira abakandida batandukanye bahatanira kuyobora igihugu

Akanama kateguraga izi mpaka zari ziteganyijwe gutangira kuri uyu wa gatanu kavuze ko iryo hagarikwa ry’ibiganiro ryatewe n’amikoro make, nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru by’i Kampala.

Ako kanama kavuze kandi ko ikibazo cya Covid-19 ari cyo nyirabayazana w’iseswa ku munota wa nyuma ry’ibyo biganiro mpaka hagati y’abakandida. Izo mpaka zagombaga guhuza abakandida barenga 10 bahatanira kuyobora Uganda.

Ubukangurambaga muri Uganda n’ubushyamirane burakomeje ku bapolisi n’abayoboke b’abakandida biyamamaza bahuriza hamwe imbaga y’abantu bashinjwa kurenga ku mabwiriza yatanzwe na komisiyo y’amatora.

Umwe mu bakandida ku mwanya wa perezida, Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine, yasabye urwego rw’amatora kurinda abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi batotezwa n’inzego z’umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka