U Rwanda n’u Burundi mu biganiro bigamije kugarura umubano (Video)

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwandanda Dr. Vincent Biruta n’uw’u Burundi Albert Shingiro, bahuriye ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera, mu biganiro bigamije kugarura umubano hagati y’ibihugu byombi. Ni ibiganiro biri kuba kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukwakira 2020.

Ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga b'ibihugu byombi bahuriye ku mupaka wa Nemba
Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi bahuriye ku mupaka wa Nemba

Dr Vincent Biruta yavuze ko uku guhura ari umusaruro wavuye mu biganiro byabaye hagati y’ibihugu byombi ku busabe bwa Leta y’u Burundi, byari bigamije gukuraho inzitizi ku mubano hagati y’ibihugu byombi, akaba yavuze ko u rwanda rwiteguye gukora ibyo rusabwa.

Bibaye kandi nyuma y’uko Perezida wa Repubulika y’u rwanda Paul Kagame, yari aherutse kuvuga ko u Rwanda rwiteguye gukorana n’u Burundi mu gukemura imbogamizi zahungabanyije umubano w’ibihugu byombi kuva muri 2015.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr. Vincent Biruta
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta

Mu ijambo rye, Ambasaderi Shingiro Albert, yavuze ko u Rwanda n’u Burunndi bisangiye amateka atapfa gusenywa, kandi ko ibihugu byombi bidakeneye umuhuza mu gukemura ibibazo by’imibanire hagati yabyo.

Umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi watangiye guhungabana cyane mu 2015, ubwo uwari Perezida Pierre Nkurunziza yiyamamarizaga manda ya gatatu, bigateza imvururu zatumye abaturage benshi bahunga, barimo benshi bahungiye mu Rwanda.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burundi, Ambasaderi Shingiro Albert
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Ambasaderi Shingiro Albert

Nyuma y’umugambi wo guhirika ubutegetsi waje kuburizwamo, u Burundi bwakunze gushinja u Rwanda gushyigikira abashatse guhirika ubutegetsi, mu gihe u Rwanda na rwo rwakomeje gushinja u Burundi gushyigikira imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano warwo, yakunze kugaba ibitero mu rwanda inyuze mu ishyamba rya Nyungwe, rifatanye n’iry’Ikibira mu Burundi.

Mu minsi ishize humvikanye amajwi y’Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano w’u Burundi, Pierre Nkurikiye, asaba abaturage ko igihe babonye umuntu wese uvuga Ikinyarwanda bagomba guhita batungira ubuyobozi agatoki.

Reba HANO amafoto yose y’iyi nama yahuje abahagarariye ibihugu byombi.

Amafoto: Plaisir Muzogeye

Video: Richard Kwizera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nk’umurundi ndahimbawe cane no kubona hari ikiriko gikorwa ngo umubano mwiza w’Uburundi n’Urwanda usubire gufata umurongo mwiza. Ibihugu vyacu biriko birahomba bikomeye kubera umubano mubi. None nsaba ministre w’uburundi kubandaniriza aho nyene kugira ngo imipaka yacu isubire yugururwe.

Murakoze

Gajama yanditse ku itariki ya: 21-10-2020  →  Musubize

Ni ngombwa ko umutekano wubakiye Ku buvandimwe ugaruka kuko n’ubusanzwe Rwanda-Urundi dufitanye amateka yenda gusa kuva mbere na nyuma y’ubwigenge bw’ibihugu byacu byombi, Cyane ko byaboneye ubwigenge ku munsi umwe n’itariki imwe mu by’ukuri duhuriye kuri byinshi.

Aba Ministiri b’ububanye n’amahanga mukomereze aho natwe abaturage biradushimishije.

Murakoze!

ABAYISENGA Jean D’Amour yanditse ku itariki ya: 20-10-2020  →  Musubize

NIBYIZAKO UMUBANO W,URWANDA NUBURUNDU KO WAKONGERA UKAGARUKA,NKUKO MUBINYEJANA BYAHISE BYARIBIBANYE KNDI TWIBUKEKO MUMYAKA YASHIYE MUGIHE CYUBUKORONI BARI BAHUJE IZINA RIMWE BAVUGA NURURIMI RUMWE.the territory was known as RUANDA_IRUNDI. NIBYIZA RERO KO UMUBANO WAGARUKA HAGATI YIBIHUGU BYIZA.

MOUSA BRUCE yanditse ku itariki ya: 20-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka