
Abo ba Ambasaderi bashya icumi bari muri 15 baherutse gushyirwaho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Komisiyo ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga, Ubutwererane n’umutekano yavuze ko muri abo icumi harimo Wellars Gasamagera ugiye guhagararira u Rwanda muri Angola, Emmanuel Hategeka ugiye guhagararira u Rwanda mu bihugu byunze ubumwe by’Abarabu (UAE) na Maj. Gen. Charles Karamba, Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Tanzania.

Muri abo ba Ambasaderi 10 bemejwe na Sena kandi harimo
Jean de Dieu Uwihanganye ugiye guhagararira u Rwanda muri Singapore, François Nkurikiyimfura, Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Yasmin Amri Sued ugiye guhagararira u Rwanda muri Korea y’Epfo, na Dr Aissa Kirabo Kakira ugiye muri Ghana.
Hari na James Kimonyo ugiye guhagararira u Rwanda mu Bushinwa, Higiro Prosper ugiye guhagararira u Rwanda muri Canada, na Marie Chantal Rwakazina wayoboraga Umujyi wa Kigali akaba agiye guhagararira u Rwanda mu Busuwisi.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003, ryavuguruwe muri 2015, ingingo yaryo ya 86 iha Sena y’u Rwanda ububasha bwo kwemeza bamwe mu bayobozi bakuru baba bashyizwe mu myanya, barimo na ba Ambasaderi.

Komisiyo ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga, Ubutwererane n’umutekano ifite inshingano zo gusuzuma no kugenzura abo bayobozi bashya baba bashyizwe mu myanya kugira ngo koko irebe niba baba babifitiye ubushobozi.

Icyakora mu myaka ishize, nta Ambasaderi wigeze ushyirwaho na Perezida wa Repubulika ngo abe yabuzwa amahirwe yo kujya kuri uwo mwanya n’iyo komisiyo.

Senateri Rugema Michel uyobora iyo komisiyo yabwiye abitabiriye umuhango wo kwemeza abo ba Ambasaderi ko Komisiyo yasanze bose bujuje ibisabwa kugira ngo bahagararire u Rwanda mu mahanga.

Senateri Rugema yasobanuye ko abandi batanu baherutse gushyirwaho na Perezida Kagame Sena itiriwe ibakorera isuzuma kubera ko bari basanzwe ari ba Ambasaderi, icyabaye kikaba ari ukubahindurira ibihugu bari bahagarariyemo u Rwanda.

Abo ba Ambasaderi bahinduriwe ibihugu ni Eugene Segore Kayihura wavuye muri Tanzania ajya guhagararira u Rwanda muri Afurika y’Epfo asimbuye Vincent Karega, naho Vincent Karega we ajya guhagararira u Rwanda i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Dr Francois Xavier Ngarambe yavuye i Geneva mu Busuwisi yerekeza i Paris mu Bufaransa, naho Sheikh Saleh Habimana avanwa mu Misiri yerekeza muri Maroc. Ni mu gihe Alfred Kalisa we yavuye i Luanda muri Angola, yerekeza i Cairo mu Misiri asimbura Sheikh Saleh Habimana.

Inkuru zijyanye na: Sena y’u Rwanda
- Makuza Bernard wayoboraga Sena yahererekanyije ububasha na Dr. Iyamuremye Augustin wamusimbuye
- Reba amwe mu mafoto y’ingenzi y’umuhango wo kurahira kw’Abasenateri bashya
- Sena nshya yiganjemo abakuze izagendana n’urubyiruko mu kwihutisha iterambere
- Augustin Iyamuremye ni we Perezida mushya wa Sena
- Dore ibigwi by’Abasenateri 20 bagize manda ya gatatu ya Sena
- Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yanyuzwe n’uko amatora y’Abasenateri yagenze
- Nyirasafari Espérance wari Minisitiri w’Umuco na Siporo yagizwe Senateri
- Nkusi Juvenal na Uwamurera Salama batorewe kujya muri Sena y’u Rwanda
- Prof Niyomugabo Cyprien yinjiye muri Sena
- Umunsi wa mbere w’amatora y’Abasenateri wagenze neza – Prof Kalisa Mbanda
- Abasenateri bazahagararira intara bamaze kumenyakana
- Reba uko umuhango wo gushyingura Senateri Bishagara Kagoyire wagenze
- Perezida wa Sena yagarutse ku bigwi bya Senateri Bishagara Kagoyire
- Senateri Bishagara yasezeweho bwa nyuma (Amafoto+ Video)
- Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse yitabye Imana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|