Côte d’Ivoire: Minisitiri w’Intebe yapfuye mu buryo bw’amayobera

Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire Amadou Gon Coulibaly yitabye Imana ku wa Gatatu tariki 08 Nyakanga 2020 mu buryo butunguranye.

Amadou Gon Coulibaly yahabwaga amahirwe yo kuyobora Côte d'Ivoire (ifoto: Reuters)
Amadou Gon Coulibaly yahabwaga amahirwe yo kuyobora Côte d’Ivoire (ifoto: Reuters)

Umunyamabanga wa Perezida Alassane Ouattara ni we watangaje iby’uru rupfu rutunguranye mu itangazo yasomeye kuri televiziyo y’igihugu.

Yitabye Imana nyuma y’akanya gato kari gashize ari mu nama y’abaminisitiri yabereye ku biro bya Perezida i Abidjan, ahita ajyanwa kwa muganga igitaraganya ari na ho yaguye.

Ibitangazamakuru bitandukanye byagarutse kuri iyi nkuru byose bigaragaza ko urupfu rwe rudasobanutse.

Amadou Gon Coulibaly w’imyaka 61 y’amavuko yari yagarutse muri Côte d’Ivoire ku wa Kane w’icyumweru gishize nyuma yo kumara amezi abiri yivuriza mu Bufaransa.

Biravugwa ko ashobora kuba yari yaragiye mu Bufaransa kwivuza uburwayi bufitanye isano n’umutima, dore ko muri 2012 yari yaratewemo undi mutima usimbujwe uwo yari afite mbere.

Amadou Gon Coulibaly yari umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi k’Ukuboza muri uyu mwaka wa 2020 akaba yahabwaga amahirwe yo kuzasimbura Alassane Ouattara urimo kurangiza manda ye ya kabiri.

Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara yavuze ko ababajwe n’urupfu rutunguranye rwa Amadou Gon Coulibaly yafataga nk’umuvandimwe we, atangaza ko mu gihugu hashyizweho icyunamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birashoboka ko yazize stroke cyangwa umutima.Gusa tuge twibuka ko ari "inzira ya twese".Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

dusabe yanditse ku itariki ya: 9-07-2020  →  Musubize

Bibishidikanyaho yishwe numutima RIP

Ndayishimiye Vedaste yanditse ku itariki ya: 9-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka