
Byavuzwe kuri uyu wa 14 Nyakanga 2016, mu kiganiro n’abanyamakuru muri Hotel Umubano, cyari kigamije gusobanura isabukuru yaryo y’imyaka 25 rimaze rikora.
Visi Perezida wa mbere waryo ,Hon. Donatilla Mukabalisa, wari uyoboye ibiganiro, yabanje gusobanura amateka y’ishyaka kuva mu 1991 ubwo ryashingwaga dore ko hari mu bihe ngo bitari byoroshye icyo gihe kuba mw’ishyaka ritavugaga rimwe na Leta.
Cyakora, ngo abari bariyoboye ntigeze bacika intege, barwanye gitwari abenshi bamburwa ubuzima kubera ubwitange bwabo, aho yatanze urugero rwa Landouard Ndasingwa bitaga Lando wari mubaritangije.
Ati “Tugomba kuzirikana ubutwari n’ubwitange bwa bamwe mu batangije ishyaka kuko nubwo bambuwe ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo baharaniraga cyagezweho babaye igitambo cy’impunduka”.
Hon.Mukabalisa yaboneyeho no gusaba abari aho bose gufata umunota umwe hakibukwa izo ntwari. Yatangaje ko mu myaka 25 PL imaze, imaze gutera intambwe ishimishije kandi ko yishimira uburyo ishyaka risigaye rikorera mu bwisanzure kandi rikaba rifatanya n’ubuyobozi bw’igihugu muri politiki y’igihugu no mu iterambere ryacyo.

Dr Nyiramirimo Odette, Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, we yagarutse ku musanzu ishyaka ritanga mu iterambere ry’igihugu, aho yatangaje ko i PL ifatanya n’ubuyobozi bw’igihugu kugira ngo habeho ukwishyira no kwizana kwa buri Munyarwanda kandi akaba yishimira uburyo byagezweho.
Yavuze ko muri uyu mwaka PL ifite intego Abanyarwanda bose bagira ubushobozi bwo kwivuza, aho yerekanye ko ubu ikigereranyo cy’abafite ubwisungane bwo kwivuza kigera kuri 80% ariko ko bazakora ibishoboka byose bikagera ku 100%.
Umunsi nyir’izina wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ishyaka rya PL rimaze uzizihizwa ku itariki 31 Nyakanga 2016 ari na bwo hazatorwa Perezida mushya w’ishyaka .
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|