• Kigali: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi biyemeje kurushaho gushyira ‘umuturage ku isonga’

    Inama ya Komisiyo y’Imiyoborere myiza mu Muryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yateranye tariki 24 Nyakanga 2022 mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo. Bahuriye mu nama hamwe n’abandi bashinzwe imiyoborere myiza mu nzego zitandukanye zo mu Mujyi wa Kigali bagamije kurebera hamwe aho gahunda ya Guverinoma (...)



  • Ranil Wickremesinghe

    Sri Lanka: Uwari Minisitiri w’Intebe atorewe kuba Perezida

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022 nibwo Ranil Wickremesinghe, ubu wari uyoboye Sri Lanka by’agateganyo (intérim) nyuma y’uko Perezida w’icyo gihugu Gotabaya Rajapaksa ahunze, yatorewe kuba Perezida w’icyo gihugu. Atowe n’Abadepite kugira ngo arangize manda uwo asimbuye yasize atarangije. Icyakora anatowe mu gihe (...)



  • Liz Truss

    Liz Truss ushaka gusimbura Boris Johnson arizeza ko natorwa azagabanya imisoro

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Liz Truss, winjiye muri gahunda yo guhatanira gusimbura Boris Johnson avuga ko namara gutorwa azahita agabanya imisoro. Ikinyamakuru The Daily Telegraph cyatangaje ko Liz Truss namara gutorwa ku munsi wa mbere nk’umukuru w’ishyaka azahita ashyiraho itegeko rigabanya (...)



  • Boris Johnson

    Boris Johnson azakomeza gushyigikira gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

    Umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yavuze ko u Bwongereza bufite gahunda yo gukomeza politiki zumvikanyweho harimo kohereza abimukira mu Rwanda.



  • Prof Nshuti Manasseh yakiriye Amb. Wang Xuekun na Serge Brammertz

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Prof Nshuti Manasseh, yakiriye Ambasaderi Wang Xuekun, wagenwe n’igihugu cye cya Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa kugihagararira mu Rwanda.



  • ECOWAS yakuyeho ibihano yari yarafatiye Mali

    Abayobozi b’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba batangaje ko bakuyeho ibihano bari barafatiye ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Mali muri iki gihe. Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba(ECOWAS), bateraniye mu nama i Accra mu Murwa (...)



  • Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye guhurira muri Angola

    Abayobozi b’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) biteguye guhurira i Luanda muri Angola, mu biganiro biyoborwa na Perezida João Lourenço, mu rwego rwo gukuraho amakimbirane hagati y’ibihugu byombi, nyuma y’imirwano iherutse gutangira mu Burasirazuba bwa RDC.



  • Rucagu Boniface ni umwe mu batanze inama z

    Abayobozi bavuka mu Majyaruguru biyemeje gufasha mu gukemura ibibazo bidindiza iterambere

    Abahoze mu nzego nkuru z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu n’abakirimo, banenze impamvu Intara y’Amajyaruguru ikomeje kuza inyuma mu bikorwa binyuranye by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu gihe ifatwa nk’Intara ikize kuri byinshi.



  • Minisitiri Biruta yashyikirije Perezida w’u Burundi ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, Kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Nyakanga 2022, yakiriwe na Evariste Ndayishimiye, Perezida w’u Burundi amushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda.



  • Akanyamuneza kari kose ku bayobozi no ku bakozi b

    Uturere twa Gakenke na Gicumbi twashimiwe nk’utwahize utundi mu guhesha ishema Amajyaruguru

    Gakenke na Gicumbi ni uturere twashimiwe ko dukomeje guhesha ishema Intara y’Amajyaruguru mu kwitwara neza muri gahunda z’imihigo zinyuranye za Leta, aho utwo turere twombi twatwaye ibikombe bine mu bikombe bitanu byatanzwe.



  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Umaro Sissoco Embaló wa Guinea-Bissau

    Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Guinea-Bissau

    Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022, yakiriye mu biro bye Village Urugwiro Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Guinea-Bissau uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.



  • Perezida Kagame yahaye ikaze Minisitiri w’Intebe wa Canada muri #CHOGM2022

    Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2022, yatangaje ko yagiranye ikiganiro kuri telefone na Justin Trudeau, Minisitiri w’Intebe wa Canada, cyagarutse ku mubano w’ibihugu byombi, n’ibibazo byugarije Isi muri rusange.



  • Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE)

    Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena 2022 yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE, Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan.



  • Louise Mushikiwabo

    Louise Mushikiwabo ashyigikiye inzira y’ibiganiro hagati y’u Rwanda na RDC

    Umunyamabanga mukuru w’muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF), Madamu Louise Mushikiwabo, yatangaje ko ahangayikishijwe cyane n’amakimbirane akomeje kwiyongera ahembera imvururu hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, asaba ko hakomeza inzira y’amahoro binyuze mu biganiro.



  • Uhereye ibumoso: Perezida Macky Sall, Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame, baganiriye ku gukemura ikibazo binyuze mu mahoro

    Macky Sall yaganiriye na Perezida Kagame na Tshisekedi ku mubano w’u Rwanda na DR Congo

    Perezida wa Senegal uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) yashimiye Perezida Paul Kagame na Perezida Félix Antoine Tshisekedi kubera ubushake bafite mu gukemura ibibazo binyuze mu bwumvikane.



  • Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y

    U Rwanda ruzakora ibishoboka byose kugira ngo ubushotoranyi bwa RDC butajyana ku ntambara - Alain Mukuralinda

    Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko ibyo Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) ishinja u Rwanda ko rutera inkunga M23 ari ikinyoma, kuko ikibazo kiri hagati y’Abanye-Congo ubwabo.



  • Amabendera y

    Afurika yunze Ubumwe irahamagarira u Rwanda na DR Congo kuganira

    Perezida wa Senegal, Macky Sall, uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yatangaje ko hakenewe ibiganiro hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kubera ikibazo cy’umubano w’ibyo bihugu ugenda umera nabi bitewe ahanini n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 ubarizwa mu Burasirazuba bwa Congo.



  • Dukwiye kureka gukomeza kwishingikiriza ku bandi – Perezida Kagame

    Perezida Paul Kagame, ku munsi wa kabiri w’inama mpuzamahanga ngarukamwaka ku bukungu, ari kumwe n’abandi bayobozi ku rwego rw’ubuzima, yatanze ikiganiro cyagarutse ku buryo bwo kwitegura guhangana n’ibindi byorezo byavuka bikibasira isi, agaruka ku masomo icyorezo cya Covid-19 cyasigiye Isi na Afurika.



  • Perezida Kagame yageze i Davos, yitabira ibiganiro kuri Siporo

    Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022 yageze i Davos mu Busuwisi, aho yitabiriye ihuriro ry’ubukungu ku isi, ndetse ku gicamunsi yitabiriye kimwe mu biganiro byaryo byagarukaga kuri Siporo nk’imbaraga zihuza abantu benshi.



  • Minisitiri Biruta yagiranye ibiganiro na Minisitiri Priti Patel

    U Rwanda n’u Bwongereza bikomeje kunoza amasezerano yerekeranye n’abimukira

    Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ari mu ruzinduko i Londres aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Bwongereza, Priti Patel. Ni mu rwego rwo kunoza gahunda ibihugu byombi bifitanye yerekeranye n’abimukira n’impunzi.



  • Perezida Kagame yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mali

    Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022, muri Village Urugwiro yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mali, Maj Gen Oumar Diarra, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.



  • Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 2 Gicurasi 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, Patricia Scotland, waje mu Rwanda mu nama y’inzego zirwanya ruswa mu bihugu byo muri Afurika bihuriye (...)



  • Dr. Pierre Damien Habumuremyi

    Guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika biruta kugabirwa - Dr. Pierre Damien Habumuremyi

    Dr. Habumuremyi Pierre Damien akomeje gushimira Perezida Paul Kagame, nyuma y’uko amuhaye imbabazi aho muri 2021 yari yakatiwe imyaka itatu y’igifungo. Yabigaragaje mu butumwa yanditse kuri Twitter mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 28 Mata 2022 bugira buti “Mu muco, uwakugabiye uramwirahira. Guhabwa imbabazi na Perezida (...)



  • Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Daba Debele Hunde uhagarariye Ethiopia mu Rwanda

    Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi barindwi

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 26 Mata 2022, muri Village Urugwiro yakiriye, ba Ambasaderi 7 bamushyikirije impapuro zo guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.



  • Perezida Kagame na Museveni baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi

    Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 24 Mata 2022, yakiriwe na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni na madamu we Janet Museveni mu biro by’Umukuru w’Igihugu i Entebbe.



  • Emmanuel Macron

    Emmanuel Macron yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa

    Mu matora y’umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Mata 2022, Emmanuel Macron yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa ku majwi 58.2% mu gihe uwo bari bahanganye Marine Le Pen yagize amajwi 41.8%.



  • Perezida Kagame yageze muri Uganda

    Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagiriye uruzinduko muri Uganda kuri iki Cyumweru tariki 24 Mata 2022. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko mu masaha y’umugoroba Perezida Kagame yitabira ibirori by’isabukuru ya Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni.



  • Mwai Kibaki

    Perezida Kagame yihanganishije Kenya kubera urupfu rwa Mwai Kibaki

    Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije mu kababaro n’Abanya-Kenya, ku bw’urupfu rwa Mwai Kibaki wabaye Perezida wa Kenya witabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2022.



  • Mwai Kibaki

    Kenya: Batangiye icyunamo nyuma y’urupfu rw’uwahoze ari Perezida Mwai Kibaki

    Nyuma y’urupfu rw’uwigeze kuba Perezida wa Kenya, Mwai Kibaki, hatangiye iminsi y’icyunamo izarangira ari uko ashyinguwe. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2022, Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yatangaje ko Mwai Kibaki yitabye Imana kandi ko Igihugu cyatangiye icyunamo kugeza ashyinguwe.



  • U Rwanda rwemeye kwakira abimukira baturutse mu Bwongereza

    Leta y’u Rwanda yatangaje ko izafasha u Bwongereza kwakira impunzi n’abimukira bagenda bahungirayo buri mwaka, kuko ngo bamaze kuba benshi. U Bwongereza buvuga ko kuva mu mwaka wa 2001 kugeza ubu bumaze gutuza impunzi n’abimukira basaga ibihumbi 80, ndetse ko mu mwaka wa 2010 wonyine ngo bwatuje abarenga 6,500.



Izindi nkuru: