Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye ibihugu bya Afurika kongera ingengo y’imari igenerwa iterambere ry’inganda no kongera urwego rw’ingufu n’ibikorwa remezo.
Perezida Paul Kagame yageze mu Mujyi wa Niamey muri Niger tariki ya 24 Ugushyingo 2022 aho yitabiriye inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yerekeye iby’inganda n’izindi nzego z’iterambere ry’ubukungu.
Abakuru b’ibihugu bigize Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari bayobowe na Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço ku wa Gatatu bahuriye mu nama, bafata imyanzuro igamije kugarura umutekano mu Karere k’Ibiyaga bigari, by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Equatorial Guinea w’imyaka 80 y’amavuko, ufite agahigo ko kuba ari we Mukuru w’igihugu umaze igihe kirekire ku butegetsi ku Isi, arashaka gukomeza kuyobora icyo gihugu muri manda ya gatandatu, nyuma y’uko amaze imyaka 43 ari Perezida w’icyo gihugu.
Ibiganiro ku kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byari biteganyijwe kubera i Nairobi muri Kenya tariki 21 Ugushyingo 2022 byimuriwe i Luanda muri Angola, bihuriza hamwe abayobozi batandukanye, baganira ku buryo bwo kurangiza ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Congo.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yashimiye abantu bose bamwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo mishya yatorewe muri manda ya kabiri kuri uyu mwanya.
Perezida Paul Kagame yavuze ko kwigisha umuntu kuva akiri umwana bizatuma abantu babasha gusobanukirwa ubuzima babayemo. Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho tariki 21 Ugushyingo 2022 ubwo yitabiraga ifungurwa ry’ikibuga cyahariwe kumenyekanisha intego z’Iterambere rirambye (SDGs Pavillion) muri Qatar.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 20 Ugushyingo, i Doha bitabiriye ibirori byo kwakira abashyitsi bitabiriye ibirori byo kwakira abayobozi bitabiriye ifungurwa ry’Igikombe cy’Isi. Ni ibirori byateguwe n’Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar, HH Sheikh Tamim Bin Hamad.
Louise Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF), umwanya yari asanzweho, akaba yari arangije manda ya mbere y’imyaka ine.
Perezida Kagame na Madamu Jeannete Kagame bageze i Djerba muri Tunisia, aho bitabiriye inama y’iminsi ibiri y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu Muryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa, itangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022.
Kuva ku wa 17 Ugushyingo kugeza ku wa 04 Ukuboza 2022, Abadepite bateguye ingendo zo kwegera abaturage, hagamijwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda za Guverinoma.
Perezida Paul Kagame yavuze ko Guverinoma ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yashatse kuzana amacakubiri n’akagambane ko gusenya ibyo Umuryango RPF Inkotanyi n’ingabo zawo bari bamaze kugeraho.
Perezida wa Angola, Manuel Gonçalves João Lourenço, akaba ari n’umuhuza mu biganiro bireba umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.
Itsinda ry’abayobozi baturutse mu Burundi n’abaturutse mu Rwanda, ubwo baheruka guhurira mu biganiro ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba, baganiriye ku byakomeza kunozwa mu rwego rwo kugira ngo ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bukomeze kuba bwiza.
Ibihugu bya Kenya na Afurika y’Epfo byemeranyijwe gukuriranaho ‘visa’ guhera muri Mutarama 2023. Ibyo byatangarijwe mu ruzindiko rw’akazi Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yakoreye muri Kenya.
Perezida Paul Kagame yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ikaba yari iyobowe na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, aho baganiriye ku kibazo cy’intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iyo ntambara ikaba yaranabaye intandaro (...)
Abanye-Congo baba mu Rwanda bavuga ko bashyigikiye ko habaho ibiganiro by’amahoro byarangiza intambara iri hagati y’inyeshyamba za M23 na Guverinoma ya Kinshasa. Imirwano hagati y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) na M23, yongeye kubura ku itariki 20 Ukwakira 2022, aho M23 yashoboye gutsimbura FARDC no (...)
Abanyarwanda, by’umwihariko abato (young generation) basabwa kumva no gusobanukirwa uruhare rwabo mu guhitamo neza imiyoborere myiza yageza Igihugu ku iterambere.
Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali haherutse kuba Inteko rusange z’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ku rwego rw’Utugari, barebera hamwe ibyagezweho, bafata n’ingamba z’ibindi bateganya gukora mu rwego rwo guteza imbere umuturage n’Igihugu muri rusange.
Guverinoma nshya ya Kenya igizwe n’Abaminisitiri 22 yarahiye ku wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022, nyuma y’umunsi umwe yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko. Perezida William Ruto yagumanye Minisitiri umwe rukumbi wahoze muri Guverinoma yacyuye igihe, amugira umujyanama w’umutekano w’igihugu, hanyuma ashyiraho n’umwanya (...)
Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU) wakuyeho ibihano wari warafatiye abayobozi batatu b’Abarundi mu 2015. Mu bakuriweho ibihano harimo Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Gervais Ndirakobuca, Godefroid Bizimana wari umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ndetse na Léonard Ngendakumana, wari ushinzwe ibijyanye (...)
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko n’ubwo hari intambwe ndende imaze guterwa, hakiri byinshi byo gukora kugira ngo uburinganire n’ubwuzuzanye bibashe kugerwaho mu buryo bwuzuye haba ku isi no mu Rwanda.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagari ka Gitaraga, Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, tariki 22 Ukwakira 2022 bahuriye mu Nteko Rusange itegurwa buri mwaka, bagamije kureba ibyo bagezeho, bakurikije ibyo baba bariyemeje mu mihigo. Barebye n’impamvu z’ibyo batagezeho kugira ngo babyihutishe, ndetse bafatira hamwe (...)
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagari ka Karambo, Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, bahuriye mu Nteko Rusange y’Umuryango wa FPR Inkotanyi tariki 22 Ukwakira 2022, barebera hamwe ibyagezweho, bafatira hamwe n’ingamba zo gukomeza ibikorwa biganisha ku iterambere rishyira umuturage ku isonga.
Ubwo Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, yasozaga inama ya Biro Politiki y’uyu muryango, yongeye kugaragaza igisobanuro cy’ubuyobozi nyabwo, kuko buri wese yifitemo ubushobozi bwo kuyobora.
Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), risanga urubyiruko n’abagore na bo bakwiye kugaragara ari benshi mu bikorwa bya Politiki.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yongeye kwihanangiriza abayobozi bakora amakosa, byamenyekana bagatangira kwishyiramo bagenzi babo ngo ni bo babareze kandi ahubwo ari bo kibazo nyamukuru.
Kuri uyu wa Gatanu mu nyubako ya Intare Arena, Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi na Madamu Jeannette Kagame, bifatanyije n’abanyamuryango barenga 2,000 ba FPR baturutse mu gihugu hose mu nama ya Biro Politike.
Captain Ibrahim Traore yarahiriye kuba Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso, nyuma y’ibyumweru bikeya hakozwe kudeta yakuye Paul-Henri Sandaogo Damiba ku butegetsi. Mu birori byo kurahira byabereye mu Murwa Mukuru wa Burkina Faso Ouagadougou, tariki 21 Ukwakira 2022, mu mutekano urinzwe bikomeye, Perezida Traoré, (...)
Liz Truss wari Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza, yasezeye kuri uwo mwanya nyuma y’iminsi itarenga 45, ni ukuvuga ibyumweru bibarirwa muri bitandatu, yari amaze muri ako kazi.