Inteko Zishinga Amategeko mu Biyaga Bigari zihangayikishijwe n’umutekano muke

Komite Nyobozi y’Ihuriro ry’Inteko zishinga amategeko z’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), irasaba ibisubizo by’umutekano muke kugira ngo akarere kose kadahungabana.

Komite Nyobozi y'Ihuriro ry'Inteko zishinga amategeko muri ICGLR mu nama i Kigali.
Komite Nyobozi y’Ihuriro ry’Inteko zishinga amategeko muri ICGLR mu nama i Kigali.

Inama y’iyi Komite iteraniye i Kigali ku nshuro ya 14, ikaba ihujwe no kwiga ku mvururu zishingiye kuri Politike muri bimwe mu bihugu birimo u Burundi, Sudani y’Epfo, Repubulika ya Centre Afrique n’uburasirazuba bwa Kongo Kinshasa.

Inteko zishinga amategeko mu bihugu bigize ICGLR ngo zohereje intumwa mu bihugu birimo umutekano muke, ndetse n’ibyabereyemo amatora; izo ntumwa zikaba ziri butange raporo kuri Komite nyobozi iteraniye mu Nteko y’u Rwanda kuva 06-07 Nyakanga 2016, kugira ngo na yo izasabe Inteko rusange z’ibihugu 11 bigize akarere gufata ingamba.

Iyo raporo, nubwo itari bwasuzumwe igihe Perezida w’Ihuriro ry’Inteko zigize IGLR, Gen Pedro Sebastiao, yaganiraga n’abanyamakuru; ngo ntabwo irimo amakuru meza; akaba ari ho bahera basaba ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari gushaka ibisubizo hakiri kare.

AGen Sebastiao, Umudepite mu Nteko Ishinga amategeko ya Angola, yagize ati "Tuzasaba gushaka ibisubizo by’umutekano muke muri Sudani y’Epfo, Repubulika ya Centre Afrique n’uburasirazuba bwa Kongo Kinshasa by’umwihariko; kuko hatagize igikorwa akarere kose kakwibasirwa no kubura umutekano".

Indi raporo ngo itifashe neza, ni ivuga ku matora yabaye mu mezi atandatu ashize muri Kongo Brazzaville, muri Repubulika ya Centre Afrique no muri Uganda, nk’uko byasobanuwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Inteko za ICGLR, Higiro Prosper.

Yavuze ko abagenzuzi basanze amatora yarakozwe mu buryo budateguwe neza, ndetse habaho no kubuza abantu kuganira baba bakoresheje itumanaho risanzwe cyangwa abaganirira ku mbuga nkoranyambaga.

Higiro Prosper yagize ati "Hari aho raporo zinenga Komisiyo z’amatora kudakorera mu mucyo, gufunga itumanaho n’imbuga nkoranyambaga ku munsi w’amatora".

Inteko zo muri ICGLR zikomeje kandi gusaba Kongo Kinshasa ku bufatanye n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, gukuraho ’imitwe y’iterabwoba’ irimo FDLR, ADF Nalu n’indi; ndetse na Leta y’Uburundi ikaba isabwa "gutangiza ibiganiro by’amahoro bihuza Abarundi bose nta n’umwe uvuyemo".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka