Byimana: FPR-Inkotanyi yungutse abanyamuryango 33

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango baravuga ko banejejwe cyane no kuba bungutse abanyamuryango bashya 33.

Ibirori byo kwishimira abanyamuryango bashya.
Ibirori byo kwishimira abanyamuryango bashya.

Mu mpera z’icyumweru gishize Inteko Rusange ya FPR Inkotanyi muri uwo murenge yarateranye maze iboneraho kwakira abo banyamuryango bashya no kubarahiza.

Mukakarera Monique, umwe mu bayobozi ba FPR Inkotanyi muri Ruhango akaba ari na we wari umushyitsi mukuru muru uyu muhango, yashimye uruhare abanyamuryango bo mu Murenge wa Byimana bagaragariza abandi baturage; runatuma bagana FPR Inkotanyi.

Ati “Ibi ni byiza cyane rwose, bigaragaza ko mwerera imbuto nziza abandi baturage, bakumva na bo babiyungaho! Rwose nimukomereze aho”.

Yanasobanuriye abanyamuryango bashya amatwara y’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, abasaba kuyakurikiza ndetse abibutsa ko FPR ari yo moteri y’igihugu.

Umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Byimana, Kagimbura Thacien, avuga ko igikorwa cyo kongera abanyamuryango kitagarukiye aha, kuko bagikineye abandi benshi babafasha kwihutisha iterambere ry’igihugu.

FPR mu Murenge wa Byimana muri Ruhango yahembye abakuru b'imidugudu bujuje inshingano zabo neza.
FPR mu Murenge wa Byimana muri Ruhango yahembye abakuru b’imidugudu bujuje inshingano zabo neza.

Muri iyi nama kandi, abanyamuryango barebeye hamwe ibyo bagezeho mu mwaka ushize, biyemeza kongera ingufu mu kuzamura umubare w’abitabira ubwisungane mu kwivuza.

Banahembye kandi abakuru b’imidugudu bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa muri buri kagari, bahabwa radiyo n’amatoroshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka