
Byatangajwe na Ambasaderi w’iki gihugu, William Gelling, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 11 Kanama 2016, akavuga ko politiki y’igihugu cye ntacyo izahindukaho ahubwo ko kigiye kwagura ubucuti cyagiranaga n’ibindi bihugu.
Yagize ati “Politiki y’igihugu cyacu y’ububanyi n’amahanga ubu igiye kwaguka kurusha uko byari bimeze, tugiye kongera ubufatanye busesuye n’ibihugu by’Afurika n’ibyo ku yindi migabane tworohereza abayobozi babyo kwinjira mu gihugu cyacu. Tugiye kuzamura imikoranire n’ibihugu bikomeye mu by’ubukungu nka Australia, Ubushinwa, Canada, Amerika n’Ubuyapani”.
Akomeza avuga ko ubukungu bw’iki gihugu buzakomeza kugira ingufu cyane ko ngo mu myaka itanu ishize cyahanze imirimo mishya myinshi mu rwego rwo kurwanya ubushomeri bwavugwaga mu rubyiruko.

Ambasaderi Gelling kandi yavuze ko igihugu cye kigiye gukomeza gufasha u Rwanda mu rwego rw’uburezi.
Ati “Tugiye kuzajya dufata abanyeshuri 15 buri mwaka barangije kaminuza mu Rwanda bajye gukomereza ibindi byiciro mu Bwongereza mu rwego rwo kubafasha kuzamura ubumenyi buzifashishwa mu guteza imbere igihugu cyabo”.
Ubwongereza bwakoze amatora ya kamarampaka yo kwemeza niba bwava mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ku wa 23 Kmena 2016, ababarirwa muri 52% batora ko buva muri uwo muryango mu gihe abatashakaga ko buwuvamo bari 48%.
Ohereza igitekerezo
|