Zambia: Perezida Lungu arashinja abarwanya ruswa gushaka kumuhirika ku butegetsi

Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yashinje komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa muri icyo gihugu kuba ifite imigambi yo kumuvana ku butegetsi, nk’uko ikinyamakuru cya Leta Times of Zambia kibitangaza.

Perezida Lungu avugwa kugira uruhare mu bucuruzi butemewe bw'ibiti biri gucika ku isi
Perezida Lungu avugwa kugira uruhare mu bucuruzi butemewe bw’ibiti biri gucika ku isi

Mu magambo ye, perezida Lungu yumvikanye agira ati: “Nababwiye ko kurwanya ruswa bishingiye kuri politiki n’ibikorwa bibi birimo abanyepolitiki bayoboye mu gihe cyashize n’abari kuyobora ubu. Abashinzwe kurwanya ruswa baramaranira kumpirika ku butegetsi, hamwe na Guverinoma yanjye ndetse n’abandi bayobozi bose bakora akazi kabo neza.”

Akomeza agira ati “Bazi aho ruswa iri n’aho ikabije ariko ntibashaka kujyayo. Icyo bashaka ni ukunkuraho na Guverinoma yanjye."

Perezida Lungu avuga ibi mu gihe mu minsi ishize Guverinoma ayoboye yashinjwaga ruswa, aho bamwe mu baminisitiri be bahamagajwe na komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa kugira ngo babazwe, batange ibisonuro birambuye.

Minisitiri w’Ubuzima Chitalu Chilufya mu kwezi gushize yashinjwaga ibyaha bine byo kwigwizaho umutungo ukekwa kuba waravuye mu byaha ariko ahakana ibi birego byose n’ibyaha by’iyezandonke yaregwaga.

Abasesenguye amagambo ya bwana Lungu basanga bitazigera bishoboka ko avuga rumwe n’abashinzwe kurwanya ruswa kuko hazamo guhangana ku mpande zombi. Mu minsi ishize hari raporo perezida Lungu, aherutse guhakana ivuga ko we n’umukobwa we Tasila Lungu, Uhabwa Lubinda (Minisitiri w’Ubutabera), na Jean Kapata (Minisitiri w’ubutaka n’umutungo kamere), bafite agatsiko k’abagizi ba nabi bakoresha mu bucuruzi bw’igiti kiboneka ahantu hake cyitwa ‘Mukula’. Ako gatsiko uretse kuba kungukira mu bucuruzi buhenze butemewe n’amategeko bw’iki giti kiri gucika ku isi, ngo gakora ibikorwa birimo gushimuta, n’ubundi bwicanyi bwibasira abandi bacuruzi baba bahanganye.

Ibi biti birimo gucika ku isi ngo ni imari ikomeye
Ibi biti birimo gucika ku isi ngo ni imari ikomeye

Ako gatsiko kiswe ‘Mukula Cartel’ ni abantu nyamukuru muri uyu muyoboro utemewe. Ibyo biti byashyizwe mu mwihariko w’ibirengerwa ndetse binarindiwe umutekano mpuzamahanga uherutse guhabwa ibiti bidasanzwe byo muri Afurika hashingiwe ku masezerano mpuzamahanga y’ubucuruzi mu bwoko bw’inyamanswa zo mu gasozi n’ibimera. Ayo masezerano akubiyemo n’ikigero kiriho cyo gukoreshwa, kuko ubu bwoko bw’Igiti ‘rosewood’ cyangwa ‘Mukulawood’ buramutse butarinzwe buri mu bushobora kuzimira vuba ku isi.

U Bwongereza mu mwaka wa 2018 bwahagaritse inkunga yari igenewe Zambia; nyuma y’uko bwari bwatanze inkunga y’amadolari miliyoni enye n’ibihumbi 300 agenewe imiryango ikennye, nyamara akaburirwa irengero atageze ku bo yari agenewe, ndetse ntihanatangwe ibisobanuro by’uburyo yanyerejwemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka