Video: Ubusesenguzi bwa Tom Ndahiro ku ifatwa rya Paul Rusesabagina
Nyuma y’uko Paul Rusesabagina ushinjwa ibyaha byo kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare atawe muri yombi, umusesenguzi Tom Ndahiro akaba n’umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yagize icyo abivugaho.
Mu Kiganiro yagiranye na Kigali Today, Tom Ndahiro yagize ati “Rusesabagina amaze imyaka myinshi agerageza kubwira abamubonyemo intwaro, ko atari yo. Amaze imyaka myinshi arengera abakoze Jenoside, arwanya abahagaritse Jenoside. Yarenze umurongo ava mu magambo ajya mu bikorwa by’ubwicanyi. Ntabwo waba witwa ko warokoye abantu ku cyaha cya Jenoside, ku ruhande rumwe ukitwa intwari yakijije abantu urupfu rwa Jenoside ariko ku rundi ruhande ukaba uri umuntu ufatanya n’abakoze Jenoside”.
Reba ikiganiro cyose muri iyi Video:
Ohereza igitekerezo
|
Ndashimira kigali to day kumakuru meza mutugezaho murakoze.