Video: Bishimiye kongera guhura no gusabana nyuma ya COVID-19

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali haherutse kuba Inteko rusange z’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ku rwego rw’Utugari, barebera hamwe ibyagezweho, bafata n’ingamba z’ibindi bateganya gukora mu rwego rwo guteza imbere umuturage n’Igihugu muri rusange.

Gahunda nk’iyi yabaye no mu Kagari ka Gatare, kamwe mu tugari dutatu tugize Umurenge wa Niboye muri Kicukiro.

Nduwayezu Leon, Chairman wa FPR Inkotanyi muri ako Kagari, yasobanuye ko Inteko rusange, ari umwanya mwiza aho Komite nyobozi n’abanyamuryango bahura bakarebera hamwe ibyagezweho ndetse bakiyemeza kongera imbaraga mu bitaragerwaho.

Nduwayezu Leon
Nduwayezu Leon

Yagize ati “Iki ni igikorwa ngarukamwaka dutegura mu rwego rwo kubahiriza amahame y’Umuryango FPR-Inkotanyi. Tugaragariza abanyamuryango ibikorwa twagezeho dufatanyije ndetse n’iteganyamigambi ry’ibikorwa duteganya kuzageraho.”

Muri iyi nteko rusange, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagari ka Gatare, bagejejweho n’ikiganiro kivuga ku ntekerezo shingiro y’imiyoborere y’u Rwanda kuva mu mwaka w’1994.

Habayeho n’igikorwa cyo kuremera abaturage babiri batishoboye bo muri aka Kagari, aho bahawe imashini zo kudoda.

Jeannette Umutesi
Jeannette Umutesi

Jeannette Umutesi, PMM (Political Mass Mobilization) w’Akagari ka Gatare, yakomoje ku byo bagezeho bishimira. Yagize ati “Hari byinshi tugenda tugeraho kubera ubuyobozi bwiza. Twabashije kubaka ibikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda ya kaburimbo ndetse n’inyubako ya etage y’ibiro by’Akagari.”

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagari ka Gatare barishimira ko bongeye guhura bagasabana, nyuma y’igihe kirekire cyari gishize batabikora kubera icyorezo cya COVID-19. Ibi byagaragariye mu mbyino n’ubusabane byakurikiye ibiganiro.

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka