USA: Uwahoze ari Avoka wa Trump yamwanditseho igitabo amuvuga nabi

Mu gihe hasigaye amezi abiri gusa ngo amatora y’umukuru w’igihugu muri Leta zunze ubumwe za Amerika abe, ibitabo byandikwa kuri Donald Trump bikomeje kwiyongera.

Nyuma y’umwishywa we n’uwahoze ari umujyanama we John Bolton, hakurikiyeho uwahoze ari umwunganizi mu mategeko (Avoka) wa Trump witwa Michael Cohen.

Michael Cohen (ibumoso) yasohoye igitabo kivuga nabi Donald Trump (iburyo)
Michael Cohen (ibumoso) yasohoye igitabo kivuga nabi Donald Trump (iburyo)

Igitabo yise « Disloyal : A Memoir », kirashyirwa ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki 8 Nzeri 2020. Muri icyo gitabo Michael Cohen avugamo ko Perezida wa Amerika ari umubeshyi, umushukanyi n’umutekamutwe (menteur, tricheur, escroc).

Mu gitabo cye «Disloyal : A Memoir », Michael Cohen ashushanya Donald Trump usa n’uwavuzwe mu bindi bitabo byasohotse mu byumweru bishize.

Aho yiswe umubeshyi, umukopezi, ukora ubucuruzi bwa magendu, ukoresha iterabwoba, uvangura ubwoko, umutekamutwe, n’ibindi.

Michael Cohen nta gihe kinini gishize avuye mu bantu b’inshuti ndetse b’ingenzi ba Donald Trump. Yabaye Avoka we kuva mu mwaka wa 2006 kugeza muri 2018, nyuma aza gukatirwa n’urukiko igifungo cy’imyaka 3 muri gereza ashinjwa gutanga amakuru y’ibinyoma mu nama y’Intumwa za Rubanda (Congrès) agamije gukingira ikibaba Perezida Trump mu bijyanye n’ibikorwa byo kwiyamamaza byo muri 2016.

Ibiro by’umukuru w’igihugu (Maison Blanche) byasohoye itangazo rivuga ko Michael Cohen ari umunyabyaha watakarijwe icyizere. Risoza rigira riti: “nta gitangaza kuba yaba arimo kugerageza gushakira amahirwe ye ya nyuma mu gushakira inyungu mu kinyoma”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka