Uruzinduko rw’abadepite rwatumye akarere kamenya ko abaturage bakubitwa

Mu kugaragaza ibibazo basanze mu baturage , itsinda ry’abadepite basuye Akarere ka Kamonyi, banenze abayobozi b’inzego z’ibanze bahohotera abaturage.

Abadepite basobanurira Akarere ka Kamonyi ibibazo basanze mu baturage.
Abadepite basobanurira Akarere ka Kamonyi ibibazo basanze mu baturage.

Ubwo abadepite basuraga Umurenge wa Ngamba, abaturage babagaragarije ko hari abayobozi babarenganya.

Depite Mporanyi Theobald, abisobanura agira ati “Hari aho twageze ku kagari dusanga umuturage wahawe icyangombwa cyo kubaka, ariko gitifu wa’akagari na DASSO bamubujije amahwemo ku buryo yatubwiye ati ‘barangendaho’, hari n’abasaza batubwiye ngo barakubita”.

Ikibazo cyo guhohotera abaturage bikozwe n’abayobozi cyabonywe kandi n’abadeepite basuye umurenge wa Rugarika, aho basanze umuturage wakubiswe na Komite nyobozi y’umudugudu, no mu gukemura ikibazo ntahabwe ubutabera bukwiye kuko Polisi yamwohereje mu bunzi.

Depite Umulisa Henriette ati « umuturage yageze kuri Polisi, Polisi na we ntabwo yamubereye imfura kandi yari afite ‘expertise ‘yemeza ko yavunitse imbavu. Baramubwira ngo najye kwiyunga. Ubwo kugira ngo iki kibazo tukimenye, ni uko umunsi twajyagayo bari bakubise undi muturage ».

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Aimable Udahemuka, na we yagaye iyo myitwarire mibi iranga bamwe mu bayobozi, ahita asaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge kumukorera urutonde rw’abayobozi bagira urugomo mu baturage.

Yagize ati «Ikibazo cy’urugomo rukorwa n’abayobozi, banyakubahwa ba gitifu, ndabasaba ko mwankorera raporo rw’abakuru b’imidugudu, abakuru b’utugari n’abarimu bagaragarwaho ibyo bibazo kugira ngo tubikemure »

Bamwe mu bakozi b'akarere bari bari muri icyo kiganiro.
Bamwe mu bakozi b’akarere bari bari muri icyo kiganiro.

Ibindi bibazo by’imiyoborere abadepite babonye, n’iby’abaturage batubaha abayobozi n’ abashaka guhora bahabwa inkunga .

Depite Mukayuhi Rwaka Costance waje akuriye itsinda, yasabye ubuyobozi gukora ubukangurambaga mu baturage bakabigisha umuco.

Ati « Iki kintu mugomba kugihagurukira kuko hari n’aho batinyukaga bagatunga urutoki abayobozi. Noneho byagera ku gitsina gore bikaba agahuma munwa. Hari aho bigera ukavuga uti ‘tutabihagurukiye byaba ‘crise’y’ubuyobozi butumvikana mu baturage’. Batabuha agaciro ».

Uru ruzinduko abadepite barutangiye tariki 24 bageza 29 Kamena 2016, baganira n’abaturage kuri gahunda y’isuku , ibibazo by’imirire n’iby’abana bata ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

"IMBARAGA ZIRUSHA AMATEGEKO KUREMERA".

Kk yanditse ku itariki ya: 30-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka