Uruhare rw’abikorera ni ingenzi mu iterambere ry’ibihugu – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, aremeza ko uruhare rw’abikorera ari nyamukuru mu migambi igamije iterambere ry’ibihugu.

Ibi Perezida Paul Kagame yabibwiye abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bari mu nama mpuzamahanga ibera i Tokyo, inama yiga ku iterambere rya Afurika.

Iyo nama y’iminsi itatu irimo kubera i Tokyo mu Buyapani ahateraniye abakuru b’ibihugu bya Afurika, za Guverinoma na Leta y’u Buyapani, mu nama mpuzamahanga ku iterambere rya Afurika, izwi nka TICAD.

Perezida Kagame yavuze ko myinshi mu mishinga mishya yahanzwe kuva iyo nama yatangira muri 2013, ubu imaze kuba ubukombe kandi ikomeje kugendera mu murongo umwe n’ibyo Afurika ishyize imbere.

Perezida Kagame yashimangiye ko urufunguzo rw’impinduka Afurika yifuza kugeraho ari uruhare abikorera bahawe muri iyi nama ya TICAD ibaye ku nshuro ya karindwi.

Umukuru w’Igihugu yatanze urugero rw’u Rwanda nk’igihugu cyihatiye guha abikorera umwanya nyamukuru mu guteza imbere abaturage.

Yakomeje asobanura ko ibyo byagezweho hifashishijwe ishoramari ry’ubwoko butatu:

Mbere na mbere Kagame yagaragaje uburyo u Rwanda rwakoresheje neza gahunda ya banki y’isi bise Doing Business mu korohereza abashoramari bityo na ba rwiyemezamirimo bakahazamukira.

Yagarutse no ku ishyirwaho ry’inkiko zihariye z’ubucuruzi, no gufatanya n’ibihugu by’abaturanyi mu guhuza no koroshya ibikorwa by’ubucuruzi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

U Rwanda kandi rwashoye imari mu bikorwa remezo n’ikoranabuhanga kugira ngo abikorera babashe kubona uburyo bwo gufatanya na Leta mu kugeza itumanaho rya internet ryihuta cyane ku baturage kugira ngo rikoreshwe mu guteza imbere ibikorwa by’ubukungu bikoresha ikoranabuhanga.

Ibindi bikorwa by’ingenzi u Rwanda rwashoyemo imari nk’uko Perezida Kagame yakomeje abisobanurira abitabiriye inama ya TICAD, ibera i Tokyo mu buyapani ni ibyumba byo mu rwego rwo hejuru byakira inama mpuzamahanga n’ibikorwa by’ubukerarugendo .

Ariko icy’ingenzi muri byose, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushora imari mu baturage, aho yatanze ingero za gahunda z’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) na Afurika (Made in Africa), bisaba ko ababikora baba bafite ubumenyi n’ubushobozi kandi bafite n’ubuzima buzira umuze.

Perezida Kagame yafashe n’umwanya ashimira abikorera bo mu Buyapani ku bikorwa bashoramo imari mu Rwanda by’umwihariko iby’ubworozi bw’inzuki, ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi, n’ibikorwa by’ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka