Uretse na Congo, u Rwanda rwiteguye kurwanya uwo ari we wese warushozaho intambara - Perezida Kagame

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’ikinyamakuru France 24 cyo mu gihugu cy’Ubufaransa tariki 20 Kamena 2024 abajijwe niba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iramutse ishoje intambara ku Rwanda habaho kurwana hagati y’Ibihugu byombi yasubije ko uretse na Congo, u Rwanda rwiteguye kurwanya uwo ari we wese warushozaho intambara.

Perezida Kagame aganira n'umunyamakuru wa France 24
Perezida Kagame aganira n’umunyamakuru wa France 24

Ati “Byaba ari ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, byaza bikadusanga mu gihugu cyacu bikavogera ubusugire bw’igihugu cyacu cyangwa ibindi bintu ibyo ari byo byose twiteguye kurwana turi hano kuko twaharaniye uburenganzira bwacu bwo kubaho nta kibazo kiri muri ibyo nta kwirirwa tubica ku ruhande hagize uvogera ubusugire bwacu tuzirwanaho ibyo si ibanga”.

Perezida Kagame yavuze ko bitewe n’amateka asharirirye u Rwanda rwanyuzemo ntacyarutera ubwoba ubwo yasubizaga ikibazo umunyamakuru yari amubajije niba u Rwanda rwafatirwa ibihano n’ibihugu byo mu Burengerazuba bitewe n’ibirego barurega byo kuba rufasha umutewe wa M23.

Ati “Reka nkubwire, ibingibi dushingiye ku mateka yacu dukurikije ibyo twanyuzemo bikaturema bikatugira abo turibo tukanyura mu bikomeye n’akarengane tutitaye kuwo ari we wese ntacyo dutinya”.

Umukuru w’igihugu kandi yasobanuye ko abantu bakwiye kwemera ibintu bidashingiye ku kuri kuko byatangajwe n’umuryango mpuzamahanga.

Ati “Umuryango Mpuzamahanga ngo kubera ko ari umuryango mpuzamahanga ngo ntushobora kwemera ibyo uvuga byose ugomba kureba ukuri kw’ibyo bavuga uko babisobanura ariko dufite impunzi hano zirenga ibihumbi 100, hari abantu barengwanywa mu burasirazuba bwa Congo, kubera abo bari bo abo barashaka kubahindura abanyarwanda kandi ari Abanyecongo hanyuma buri wese akazana ibyo birego bidafite aho bihuriye n’igihugu cyacu”.

Ibindi bibazo Perezida yabajijwe ni k’ubuhuza buri kugirwamo uruhare na Angola bwo kugerageza guhuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’abakuru b’Ibihugu byombi.

Umunyamakuru wa France 24 yagize ati “ Ibyo twumva bigaragaza ko ibi bitazakunda, cyangwa muracyafite icyizere?".

Perezida Kagame yamusubije ko nk’u Rwanda rwitabiriye ibiganiro byose byari bigamije ko haboneka amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

Ati “Ntabwo mbizi ariko twebwe, twavuze ibintu tudaca ku ruhande, hari ibiganiro byo mu Karere kacu, hari ibiganiro bya Luanda muri Angola, habayeho n’ibiganiro bya Nairobi muri Kenya kandi habayeho n’ubundi buryo bwo kugerageza gufasha gukemura ikibazo”.

Perezida Kagame yagaragaje ko nubwo nta musaruro byatanze ariko u Rwanda buri gihe rwagiye rwitabira kandi rugira uruhare mu buryo bwose bushoboka kugira ngo bitange umusaruro ariko Congo isa n’aho ifite ibindi bitekerezo.

Ati “Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zajyanywe hariya kugira ngo zifashe, bucya azirukana azana irindi tsinda yahisemo ry’abo yari yizeye ko bagiye kumurwanirira kugira ngo abashe gukomeza ibyo amaze igihe akora, azana Ingabo za SADC, Ingabo z’u Burundi azitandukanya n’iza EAC, hari n’abandi. Ibintu byose byajemo urujijo ariko ruri guterwa n’abo bantu bari gusakuza bavuga ko bijujutira ibibazo."

Perezida Kagame yabajijwe niba yiteguye guhura na Perezida wa Congo amaso ku maso, nubwo hari ibyo bibazo byose asubiza ko nta Kibazo afite cyo guhura na mugenzi we ko igihe icyo aricyo cyose bahura bakaganira kandi bigatanga umusaruro.

Ati “Nabonye ari we ushyiraho amabwiriza, ntabwo nigeze nshyiraho amabwiriza. Ubwo natumirwaga i Luanda mu kugirana ibiganiro ku Burasirazuba bwa Congo na Congo muri rusange ku bibazo biri hagati yabo n’u Rwanda, nari mpari. Nyuma hari inama zo ku rwego rwa Minisiteri zagombaga gutegura igihe tuzahurira, ushobora kubaza uruhande rwa Angola nari niteguye guhura n’uwo ari we wese”.

Perezida Kagame abajijwe niba umutekano mu Burasirazuba bwa Congo ari ikibazo ku mutekano w’u Rwanda ku buryo rushobora gufata ingamba zo kwirwanaho, yasubije agira ati “Twabivuze ku mugaragaro, nta banga ririmo. Biteye impungenge kuba Congo iri kwihunza ibibazo byayo, ibibazo by’abaturage bayo yambuye uburenganzira bwose ikabica, ikabahohotera. Hari imvugo z’urwango, hari ingengabitekerezo ya Jenoside iri gukwirakwizwa mu Burasirazuba bwa Congo".

"Ibi ntabwo ari ibintu bipfa kubaho gutyo gusa. Hari iryo hohoterwa rikorerwa aba baturage bitwa Abatutsi bityo ko ibigomba kubabaho bikwiriye kumera nk’ibyabaye ku bo mu Rwanda mu 1994. Hari n’umusanzu baha FDLR ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, bamazeyo imyaka 30. None se uwo muryango mpuzamahanga urabaza iki?".

Kuba Congo ititandukanya n’umutwe wa FDLR Perezida Kagame yasobanuye ko ari ikibazo gikomeye kandi kibangamiye u Rwanda.

Ati “Ni ikibazo rwose. Hanyuma se dukwiriye kugira icyo tubikoraho? Tuzabikemura mu buryo dutekereza ko ari bwo bwa nyabwo”.

Perezida Kagame yabajijwe no ku matora azaba Tariki 15 Nyakanga 2024

Umunyamakuru wa France 24 yabajije Perezida ati “Hari amatora, uziyamamaza hamwe n’abandi babiri. Nta we utavuga rumwe na Leta ugaragaramo. Kuki u Rwanda ntahangana rikomeye rihagaragara?".

Perezida Kagame yamusubije ko ibibera mu Rwanda ntaho bitaniye nibibera mu bindi bihugu ahubwo akwiye kumenya uko bikorwa.

Ati “Abatavuga rumwe na Leta hari abahari n’ubwo uvuga ko ari bake, sinzi niba hari umubare runaka umuntu akwiriye kuba afite. Niba ushaka kumenya ibibera mu Rwanda, ukwiriye kubanza kumva uko ibintu bikorwa. Uko ibintu bikorwa iwacu, ntaho bitaniye n‘ibibera ahandi”.

Perezida Kagame abajijwe ku kuba atorwa hejuru y’amajwi 90% niba abona ari ibintu byiza ku Rwanda, yasubije ko ntakibazo haba kuri we no ku gihugu bitewe n’umubare w’abatora.

Ati “Uko ibintu bimeze bitandukanye n’ahandi. Ntacyo bintwaye kuba hari uwatorwa n’abantu 15% niba iwabo ari ko bimeze. Bigutwaye iki kuba umuntu yatorwa na 90% niba iwabo ariko bimeze?".

Ku kibazo yabajajijwe cy’ibinyamakuru biherutse kwishyira hamwe bisohora inkuru ziswe ‘Rwanda Classified’ zishinja u Rwanda kugirira nabi abanyamakuru n’abatavuga rumwe na Leta, Perezida Kagame yasubije ko ibyo bakoze atari ugushaka kugaragaza ukuri kuko nta perereza na mba bigeze bakora.

Ati “Ibyo bakoze si ugushaka kugaragaza ukuri kuko nta perereza na mba bigeze bakora. Icyakora bigaragaza aho bakomoka. Buri gihe ni ukwiyenza, ubwirasi. N’ubu twicaye nk’aha, uzasanga umunyamakuru muri ibyo bihugu yishimiye kungaragaza nabi, antuka hanyuma akitwa intwari”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka