Umwanya wa 20 mu mihigo ntabwo utubereye – Meya wa Bugesera

Inama y’igihugu y’umushyikirano yabaye ku nshuro ya 18, yamaze iminsi ibiri, ikaba yari ihuriwemo n’abayobozi ku nzego zitandukanye, abaturage , Abanyarwanda baba mu mahanga bayitabira ku buryo bw’ikoranabuhanga n’abandi. Umunsi wa kabiri ari na wo wa nyuma, wabaye n’umwanya wo gutangaza uko Uturere twakurikiranye mu manota y’uko twesheje imihigo y’umwaka wa 2021-2022.

Richard Mutabazi uyobora Akarere ka Bugesera
Richard Mutabazi uyobora Akarere ka Bugesera

Muri uko gutangaza amanota agaragaza uko uturere twarushanyijwe mu kwesa imihigo, Akarere kaje ku isonga ni Nyagatare yabonye amanota 81.64%, gakurikirwa n’Akarere ka Huye kabonye amanota 80.97%, naho ku mwanya wa gatatu haza Akarere ka Rulindo kabonye amanota 79.86%, utwo twose tukaba twarahembwe kubera ko twitwaye neza.

Akarere ka Bugesera, kaje ku mwanya wa 20, n’amanota 77.26 % , ariko nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’ako Karere, Mutabazi Richard, uwo mwanya ngo ntubabereye kandi ngo si uwabo, bakaba ubutaha badashaka kuzawugumaho. Iyo ni yo mpamvu ngo bagiye gufata ingamba zituma bazamura amanota mu mwaka w’imihigo utaha bakaza imbere.

Meya Mutabazi yagize ati “Twabonye umwanya wa 20, mu by’ukuri ntabwo utubereye, ntabwo ari wo mwanya wacu. Biradusaba rero kugira ibyo dukosora, icya mbere ni ukureba aho twatakarije amanota, kuko twabonye amanota 77.26 kandi umuntu aba akorera ku 100, turashaka rero abura yose aho yatakariye, hanyuma dufate ingamba zo kuzamuka”.

Meya Mutabazi yavuze ko nyuma yo kubona uwo mwanya utabashimishije nk’Akarere, ubu icyo bakurikijeho ari ukwicara nk’inzego zitandukanye ziyobora ako Karere ndetse n’abaturage , bakareba aho amanota yatakariye, cyangwa se aho imihigo iteshejwe neza, bakaba ari ho bashyira imbaraga kurushaho.

Yagize ati “Imihigo ni ibintu bigari, bikora ku buzima bwose, kandi bikorwaho n’ibyiciro bitandukanye by’Akarere, abafatanyabikorwa, abakozi b’Akarere, abayobozi b’inzego z’ibanze, inzego z’umutekano, abaturage ubwabo, ibigo biri mu Karere, bisaba rero kubanza gushishoza, abantu bakemeranya aho byapfiriye, nyuma hagafatwa ingamba nshya”.

Nubwo Akarere ka Bugesera kaje ku mwanya udashimishije nk’uko Meya yabivuze, ariko bafite ibikorwa bitandukanye birimo gukorwa byatangijwe kandi bizarangira muri uyu mwaka wa 2022-2023, hakaba n’ibizatangizwa muri uyu mwaka bigasozwa mu mwaka ukurikiyeho, ariko byose bikubiye hamwe bikaba bishobora kuzazamura amanota Akarere kazabona mu mihigo.

Mu bikorwa Akarere ka Bugesera karimo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari watangiye muri Nyakanga 2022, nk’uko Meya Mutabazi yabisobanuye, harimo kubakira abatishoboye mu Mirenge yose igize ako Karere, binyuze mu muganda n’ubufatanye bw’abantu batandukanye, kandi bigakorwa bahereye ku bafite ibibazo bikomeye kurusha abandi, harimo abadifite icumbi, udafite igikoni, udafite ubwiherero, agafashwa.

Ikindi ni uko ubu hakomeje kwimurwa abaturage bari mu Kirwa cya Sharita, bajya gutuzwa kuri Site ya Kivusha mu Murenge wa Rweru, intego ikaba ukwimura imiryango 60 muri uyu mwaka wa 2023, indi ikazimuka mu mwak ukurikiyeho, hakurikijwe uko ingengo y’imari igenda iboneka.

Hari kandi kongera imiyoboro y’amazi mu Mirenge ya Rweru, Mwogo na Juru, kuko hari aho imiyoboro y’amazi itagera, ibyo bigatuma abahatuye bahura n’ibibazo byo kubura amazi. Ikindi ni ukongera imiyoboro y’amashanyarazi nk’uko Uwo Muyobozi yabisobanuye.

Ku bijyanye n’imihanda ya Kaburimbo, Akarere kari kateganyije kubaka imihanda ibiri, harimo umwe uteganyijwe kurangira muri uku kwezi kwa Werurwe 2023, undi ukaba uzatangira muri Mata 2023, ukorweho 20%, ukazarangira mu mwaka w’ingengo y’imari utaha. Imihanda y’ibitaka yagombaga gutunganywa mu Karere binyuze muri VUP muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022-2023, ubu ngo igeze kuri 70%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Bugesera koko uyu mwanya s’ uwacu nkuko Nyakubahwa Mayor yabivuze , kandi vraiment Mayor wacu numukozi pe! Natwe uriya mwanya wadutunguye kuko Mayor ntaryama , rero hagomba ubufatanye pe uyu mwaka tukaba aba mbere , kuko ibiri gukorwa Ubu birivugira hatabayeho ibindi bibazo , Mayor tukuri inyuma. Uyu mwaka2023 tukazaza kumwanya mwiza.

Francois hagenimana yanditse ku itariki ya: 5-03-2023  →  Musubize

Mwakoze Rugambwa Emmanuel.

Nge nashakaga kumenya igihe muteganyiriza kubaka uriya muhanda wa Riziere-Aeroport-Kabukuba-Kabuga,kuko bizongera ubuhahahirane kandi bifashe n iyi mirenge yegereye Rwamamagana n umujyi wa Kigali kuri ruriya ruhande.

Olivier yanditse ku itariki ya: 2-03-2023  →  Musubize

Ni byiza kuganira na meya wa bugesera ariko rwose Meya gerageza nawe nabo mukorana mugire icyo mukorera akarere ka bugesera cyane cyane umujyi wa nyamata.ibikorwa remezo turi hasi cyane ukurikije utundi turere twuburasirazuba pe kuko turakabije mu ma quartier nta mihanda irimo amatara reka da iyo imvura yaguye rero ho biba biteye ubwoba pe turabizi ko uru mukozi ariko rwose mugerageze wowe nitsinda uyoboye mugire nyamata umujyi wiyubashye nkuko abantu barimo kugenda baza kuhatura.ibindi byo muragerageza ariko plz imihanda ibe periority.

MAKUZA yanditse ku itariki ya: 2-03-2023  →  Musubize

Uyu mwanya Bugesera yajeho ntago ariwoe dukwiye mu byukuri nkuko muyobozi yagigaragaje,

Ikindi inzego zose zifate iyambere mu gushyira mu bikorwa imyemezo biba byafashe harimo Nko kubaka imihanda ihuza imirenge cyangwa uturere ndetse n’amazu y’abatishoboye nkuko twabyumvise

Ikindi akambere katurushijeho agera kuri 3.50 bisobanuye ko ubutaha twanakarenza kuko Hari gahunda ngari mu karere muri iyi ngengo yimari y’umwaka utaha

KWIZERA Elie yanditse ku itariki ya: 2-03-2023  →  Musubize

Imihanda ibiri:

@Palast Rock hotel -Stade

@Zigama CSS -Lapalisse Hotel

Murakoze!

Rugambwa Emmanuel yanditse ku itariki ya: 2-03-2023  →  Musubize

Iyo mihanda ni iyihe Mayor yavuze?

Ko ngo iteganyijwe umwe ukarangira muri uku kwezi kwa Werurwe 2023, undi ukaba uzatangira muri Mata 2023, ukorweho 20%?

Olivier yanditse ku itariki ya: 2-03-2023  →  Musubize

Ntekerezako ari palarita rock - Stadium

And

Station to Amahumbezi

Aho ntaho muzi c??

KWIZERA Elie yanditse ku itariki ya: 2-03-2023  →  Musubize

Nyakubahwa meya rwosenk’abaturage batuye akarere ka Bugesera ntago twashimishijwe nuriya mwanya mureke twiminjiremo agafu.
Ubutaha tuzaze muri batatu

Gasagure yanditse ku itariki ya: 1-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka