Umuturage ni imana ya FPR, agomba kwitabwaho - Senateri Rutaremara

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Burasirazuba barasabwa kwita ku muturage no kumuteza imbere kuko ari we iryo shyaka rishyize imbere.

Senateri Tito Rutarema yasabye abanyamuryango ba FPR kubaha umuturage kuko ari 'imana ya FPR'.
Senateri Tito Rutarema yasabye abanyamuryango ba FPR kubaha umuturage kuko ari ’imana ya FPR’.

Babisabwe kuri iki cyumweru tariki 12 Kamena 2016 na Senateri Tito Rutaremara usanzwe ari na Komiseri muri FPR, mu nteko rusange y’iryo shyaka ku rwego rw’Intara y’Uburasirazuba yateraniye i Rwamagana.

Yagize ati “Umuturage ni imana ya FPR, ibyo dukora byose bigomba gushingira ku muturage kugira ngo atere imbere, turiho ku bw’umuturage kandi umuturage agomba kubahwa.”

Iyo nteko rusange yateranye mu gihe abanyamuryango ba FPR bavuga ko bagenda batera imbere babikesha impanuro bahabwa n’ubuyobozi bw’iryo shyaka.

Abanyamuryango ba FPR mu Burasirazuba barahamagarirwa gukora imishinga y'ishoramari.
Abanyamuryango ba FPR mu Burasirazuba barahamagarirwa gukora imishinga y’ishoramari.

Ngarambe Faro wo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, avuga ko amaze kuba umuhinzi wa kijyambere abikesha inyigisho n’ingendoshuri yagiyemo abifashijwemo na FPR.

Mu myaka 10 ishize ngo ntiyabashaga kwishyurira abana amashuri, ariko ubu abona amafaranga atari munsi y’ibihumbi 500 buri kwezi asarura mu rutoki yahinze.

Ati “Iyo turi mu mahugurwa badukangurira kwiteza imbere tuvugurura ubuhinzi n’ubworozi. Iyo nsaruye ibitoki ugereranyije sinabura nk’ibihumbi 500Frw ku kwezi”

Iterambere bamwe mu banyamuryango ba FPR bavuga ko bagezeho ngo ntirikwiye kuba ari bo rigarukiraho gusa, nk’uko Senateri Rutaremara yabibasabye.

Ngarambe Faro ngo yinjiza nibura ibihumbi 500 ava muri uru rutoki yahinze abikesha inama yungukiye muri FPR.
Ngarambe Faro ngo yinjiza nibura ibihumbi 500 ava muri uru rutoki yahinze abikesha inama yungukiye muri FPR.

Mu Burasirazuba hagiye hagaragara ikibazo cy’amapfa bigatuma bamwe mu baturage barumbya.

Guverineri w’Uburasirazuba Uwamariya Odette, unakuriye FPR mu mu ntara, avuga ko abanyamuryango bagiye gukora ubukangurambaga ku baturage kugira ngo abaturiye ibiyaga n’imigezi buhire imyaka ya bo mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo.

Uretse guharanira icyateza umuturage imbere, abanyamuryango ba FPR mu Burasirazuba banasabwe kwishyira hamwe bagakora amakompanyi y’ishoramari [Investiment groups] kugira ngo barusheho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Basabwe kubaka inzego kandi bagateza imbere ibikorwa bya leta, by’umwihariko bagafatanya n’umukuru w’igihugu kugira ngo arusheho guteza imbere Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashimira senateri amagambo ye ahora ashimisha abanyarwanda bose!! Urukundo n’imbataga ashyira mu kubaka urwatubyaye ntaboduteze kubyibagirwa!!! Thanks and God Bless senateri Tito Rutaremara

Kantengwa Grace yanditse ku itariki ya: 15-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka