Umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo uzabonerwa igisubizo vuba – Perezida Ruto

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, Perezida William Ruto wa Kenya uri mu ruzinduko mu Rwanda na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, bavuze ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) uzabona igisubizo cy’ikibazo cy’umutekano muke urangwa mu Burasirazuba bw’Igihugu cya Congo.

Perezida Ruto yavuze ko hakomeje gushyirwa ingabo ziturutse mu bihugu bigize uyu muryango kujya kubungabunga amahoro muri iki gihugu mu rwego rwo kugarura amahoro.

Ati “Inkuru nziza ni uko mu kwezi kumwe, amezi abiri, mbona impinduka nziza muri ibyo bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo. Ubu dufite ingabo za Kenya ziriyo mu mezi 6 ashize, u Burundi bwagezeyo, Uganda iriyo, n’ingabo za Angola na zo zagiye gushyigikira ibyo bikorwa. Izo ngabo zose zikora ibishoboka, kugira ngo duhangane n’ibibazo by’umutekano bihitana ubuzima bw’abantu, ihohotera rishingiye ku gitsina, n’ibindi bibazo by’abana batabasha kwiga, n’abantu baba mu nkambi hirya no hino mu gihugu no mu bihugu by’abaturanyi.”

Perezida William Ruto yashimye imyumvire y’u Rwanda n’uruhare iyo myumvire yagize mu gukemura ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Ati “Twishimiye ubwumvikane n’uruhare rw’u Rwanda mu rwego rw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kugira ngo dushobore gutera imbere”.

Perezida Paul Kagame na we yavuze ko kuba ikibazo cya Congo kiri gukemurwa n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) hari icyizere kuko ari bo bakegereye kandi na bo bagifitemo uruhare.
Ati “Nizere ko twabona igisubizo, abo hanze bakaza gushyigikira ibyo abayobozi ba Afurika bakora, bagafasha, aho kwivanga mu byo bakeka ko byaba ibisubizo, ni byiza gushyigikira ibisubizo byagenwe n’abayobozi ba Afurika, ikibazo kirahari, hari inzira zo kugikemura, ariko reka tubihe igihe, vuba twakora ibyo dukwiye gukora, ubwo tuzagera ku muti abantu bategereje.”

Perezida Kagame yasubije ikibazo cy’umunyamakuru waturutse muri Afurika y’Epfo wamubajije niba Isi yigira ku bibazo biba byabaye by’umwihariko ku mutekano mucye wo mu Karere by’umwihariko kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Perezida Kagame amusubiza ko Isi atariko iteye atari nako ikora kuko Isi itajya yiga.

Perezida Kagame yamusubije ko hari intambwe yatewe kugeza ubu yo gushyira mu buryo ibyabaye mu Rwanda ndetse hakabaho ubufatanye muri rusange kugira ngo hatangwe ubutabera ku bakoze Jenoside mu Rwanda.

Perezida Kagame yanasubije ikibazo cy’umunyamakuru wa AZAM TV wamubajije ushobora kumusimbura ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, amusubiza ko yaganiriye n’abagize umuryango RPF Inkotanyi kuri icyo kibazo mu mwaka wa 2010 ndetse ko no mu nama y’umuryango iherutse kuba bongeye bakiganiraho ko bagomba kugishyiramo imbaraga kikabonerwa igisubizo.

Ibihugu byombyi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, arimo urwego rw’igororero, amahugurwa mu bya dipolomasi, ikoranabuhanga, ubuzima, urubyiruko, iterambere, uburezi, ubuhinzi, uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka