
Visi Prezida w’Inteko ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, wamurikiye abagize inteko ibikuye muri uwo mushinga nyuma y’uko ukorewe ubugororangingo na Sena yavuze ko wabanje gutorwa n’abayobozi b’amakomisiyo mu Nteko mbere yo gushyikirizwa Inteko Rusange y’Abadepite.

Abadepite 78 kuri 80 bitabiriye inama ni bo bamaze gutora uwo mushinga mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ugushyingo 2015.
Nyuma yo kwemeza uwo mushinga, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donathile Mukabalisa, yagize ati “Twishimiye ko Abanyarwanda bateye intambwe muri demukarasi bagahitamo uko bifuza ko igihugu cyabo kiyoborwa.”

Icyiciro kigomba gukurikiraho ni ukuwushyikiriza Perezida wa Repubulika yaramuka awemeje bigafungurira inzira Abanyarwanda bose kugira icyo bawuvugaho binyuze mu nzira ya Kamparampaka (Referendum).
Iri Tegeko Nshinga rivuguruwe rifungurira amarembo Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, kuyobora u Rwanda manda ya gatatu na nyuma ya 2017 nk’uko Abanyarwanda bagera kuri miliyoni enye bandikiye Inteko Ishinga Amategeko babisaba.
Leonard Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nange ndabishyigikiye rwose abatabishaka bimanike
Njyewe ubu umutima usibiye mu gitereko igice ariko nzishima muzehe Kagame dukunda atwemereye. Ndamwinginze ntazadutenguhe nngo abyange aho ubundi u Rwanda mu myaka iri mbere abantu bazaza barwanira kuhaza nk’uko barwanira kujya i Burayi.