Umusaruro w’ibiganiro bya Perezida Kagame na Tshisekedi bahujwe na Macron

Ibiganiro bya Perezida Kagame na Tshisekedi wa RDC hamwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, byabaye tariki 21 Nzeri mu mujyi wa New York muri Amerika aho aba bayobozi bitabiriye inama ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye.

Ubuyobozi bwa Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko hari umusaruro wavuye mu biganiro byahuje abakuru b’ibihugu harimo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Abayobozi b’ibihugu byombi babifashijwemo na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron bemeje ko hubahirizwa imyanzuro igarura amahoro yafatiwe mu mishyikirano ya Nairobi. Biyemeje gushyira imbere ubufatanye bw’ibihugu by’Akarere nk’uko byemejwe n’amasezerano ya Luanda muri Angola mu gushyira mu bikorwa ibyemejwe umutwe wa M23 ukava mu duce wafashe, gucyura impunzi z’intambara bigizwemo uruhare n’Umuryango w’Abibumbye, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, na ICGRL.

Abayobozi b’ibihugu by’u Rwanda na RDC bongeye kumvikana ku bufatanye mu guca umuco wo kudahana, harandurwa imitwe yitwaza intwaro nka FDLR ihungabanya umutekano w’abaturage mu Karere.

U Bufaransa bubaye umuhuza w’u Rwanda na DRC nyuma y’ ibiganiro bya Luanda muri Angola na byo byakurikiwe n’ibiganiro by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wemeje kohereza ingabo zo kurwanya M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro.

N’ubwo ibi biganiro by’abakuru b’ibihugu byabaye umutwe wa M23 udahagarariwe, ntiwahwemye kuvuga ko wifuza ko Leta ya Congo ishyira mu bikorwa ibyo bumvikanye birimo gushyira uyu mutwe mu ngabo za Congo, ukagira uruhare mu kugarura amahoro no kurwanya imitwe yitwaza intwaro nka FDLR no gucyura impunzi z’abavuga Ikinyarwanda bamaze imyaka 26 mu buhungiro.

M23 imaze amezi agera kuri atatu igenzura igice kinini cya Rutshuru harimo n’umupaka wa Bunagana, umupaka w’ingenzi mu bucuruzi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Imirwano ya M23 n’ingabo za Congo yagabanyije umurego nyuma y’aho ingabo zigerageje gushaka kwisubiza uduce zambuwe na M23 bikazigora.

Abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru basaba ko Leta ya Congo yumvikana na M23, abaturage bagasubira mu byabo, abana bagashobora kubona aho bigira mu mashuri ubu yahungiyemo impunzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka