Umunyamakuru wo muri Angola yihaye u Rwanda kwa Trump atamarizwa kuri X

Hariana Verás Victória, Umunyamakuru ukomoka mu gihugu cya Angola,yihaye kuregera u Rwanda Perezida wa Amerika, Donald Trump, arushinja kutubahiriza amasezerano y’amahoro ya Washington hagati yarwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), maze abakoresha imbuga nkoranyambaga baramutamaza bagaragaza imikoranire ye na Leta ya Kinshasa.

Ni nyuma y’ubutumwa yashyize kuri X mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, agaragara mu mashusho ari kumwe n’abandi banyamakuru benshi ku Ngoro ya Perezida wa Amerika izwi nka “White House,” bategereje kumuhata ibibazo mbere y’uko yurira indege yerekeza muri Leta ya Floride.

Perezida Trump ariko ntiyavuganye umwanya munini n’abo banyamakuru bamutungaga mikoro ari uruvunganzoka, kuko yahise yihuta yerekeza ku ndege.

Muri video igaragara kuri X, umunyamakuru Veras yagize ati “Turi kuri White House, aho Perezida Trump agiye kugana i Florida. Twagerageje kumubaza ku bivugwa ko u Rwanda rurimo kwica Amasezerano ya Washington ndetse n’uburyo ubuyobozi bwe bwifuza guteza imbere amahoro muri Sudani… Ntitwabashije kubona igisubizo uyu munsi, ariko tuzagaruka kandi tuzakomeza kugerageza kumva icyo abivugaho.”

Hariana Verás Victória azwi nk’umunyamakuru wo muri Angola n’umwanditsi , akaba ari we munyamakuru wa mbere ukomoka muri icyo gihugu wahawe uburenganzira bwo kuba umunyamakuru ukora inkuru mu nzego zikomeye za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo Ibiro bya Perezida wa Amerika, Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ibiro by’Ububanyi n’Amahanga by’icyo gihugu cy’igihangange ku Isi.

Uyu munyamakuru aherutse kugaragara yakira impano yahawe na Perezida Tshisekedi wa RDC
Uyu munyamakuru aherutse kugaragara yakira impano yahawe na Perezida Tshisekedi wa RDC

Uyu munyamakuru yanagaragajwe nk’umunyamakuru wa Afurika wa mbere wari mu itsinda ry’itangazamakuru mu irahira rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Nyuma y’ubutumwa bwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yahise amusubiza agaragaza ko ibyo avuga bihabanye n’ukuri.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje impungenge ku kutabogama k’uyu munyamakuru mu gihe yari aherutse kugirira urugendo i Kinshasa ndetse akanagaragara mu bitangazamakuru bya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RTNC.

Yagize ati “Arigira nk’uvugira abaturage ba Afurika i Washington, nyamara aherutse i Kinshasa inshuro ebyiri mu mwaka, aho yahuye na Perezida Tshisekedi ndetse anakirira impano ye ahabona kuri camera, ndetse n’ikiganiro cye na Perezida Ndayishimiye gitambutswa kuri Radio na Televiziyo bya Congo (RTNC).”

Yakomeje agira ati “Nyuma yaje gutwara muri Capitol (Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika) ibibazo byuzuye amakuru y’ibihuha bigaragaza urwango ndengakamere afitiye u Rwanda.”

Ati “None uyu munsi, twiboneye ko noneho yari anafite mikoro ya RTNC ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu cya Amerika, nyamara ntiyigeze agaragaza ko ari umunyamakuru uhembwa na Leta ya Congo, hari hakwiye kugira usobanura iyi magendu.”

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bahise bisukiranya, na bo bagaragaza imikoranire y’uyu munyamakuru na Leta ya Kinshasa, bagaragaza ko atari umunyamwuga.

Uwitwa Mwana Lisa, agaragaza mikoro ya RTNC uyu munyamakuru yari afite, yagize ati “RTNC ni itangazamakuru rya Leta ya DRC, ku batari babizi. Byibuze yiyambuye isura yo kuba umunyamakuru utarobanura, yambare akamenyetso k’umukoresha we.”

Mugenzi we wundi witwa Daniel Mucyo, ukoresha X ati “Hariana Verás… yakiriye impano iva kuri Tshisekedi. Haniyongeraho amafaranga menshi yahawe na DRC kugira ngo imugure. Ntazigera atangaza ko indege z’igisirikare cya Tshisekedi zirasa abaturage i Minembwe na Masisi.”

Naho uwitwa Manzi, na we ashingiye kuri mikoro ya RTNC yari iri mu biganza by’umunyamakuru Veras, yagize ati “Iyo umunyamakuru agurishije umwuga we ku butegetsi bukora ubwicanyi kugira ngo bwerekane ibinyoma.”

Ibi bibaye mu gihe u Rwanda rwari ku musozo w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, yabaye ku nshuro ya 20 kuva tariki ya 5 – 6 Gashyantare 2026, inama ihuza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baturutse impande zose z’isi kugira ngo baganire ku bibazo by’ingenzi mu iterambere ry’Igihugu.

Muri iyi nama, Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza ko u Rwanda atari rwo nkomoko y’amakimbirane n’intambara zo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko imizi y’ibi bibazo ituruka imbere muri DRC ubwayo n’abafatanyabikorwa bo hanze, aho kuba u Rwanda.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka