Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge uzananirwa gukora azasezererwa nta kumugoragoza - Gatabazi

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney aratangaza ko nta Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wo muri iyi ntara uzongera gukurwa mu murenge yayoboraga ngo yoherezwe kuyobora uwundi.

Guverineri Gatabazi yavuze ko Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge unaniwe gukora ntasezererwe adindiza iterambere
Guverineri Gatabazi yavuze ko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge unaniwe gukora ntasezererwe adindiza iterambere

Aravuga ibi mu gihe byagiye bigaragara ko ihinduranya rya hato na hato ry’aba bayobozi b’imirenge ahanini riba ryatewe n’imikorere idahwitse kuri bamwe, ibintu yemeza ko ubuyobozi butazongera kujenjekera mu gihe hagize uwo bigaragaraho.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa kabiri tariki 31 Ukuboza 2019, Guverineri Gatabazi yagize ati: “Ujya kumva Gitifu bamukuye za Gashaki bamujyanye Cyuve, bamujyanye Nkotsi nk’aho ari bya bindi by’imikino bakinira ku meza byitwa dame. Iyo ugiye kureba uwimuwe aho aba avuye abaturage ba barasabitswe n’amavunja, babayeho nabi; n’aho yoherejwe gukorera iyo agezeyo akomeza iyo mikorere idahwitse. Nta munyamabanga nshingwabikorwa uzongera kwimurwa ngo akurwe mu murenge arimo ajyanwa mu wundi, uzananirwa kuzuza inshingano asabwa gukora, agomba kujya ahita ataha nta kumugoragoza”.

Guverineri Gatabazi yasabye abayobozi by’umwihariko b’uturere kurangwa n’ubushishozi butuma abafite inshingano zo kuyobora imirenge baba ari abiteguye kunoza no gushyira mu bikorwa ibiri mu nyungu z’abaturage.

Abanyamakuru biganjemo abakorera mu Ntara y'Amajyaruguru ni bo bari bitabiriye iki kiganiro
Abanyamakuru biganjemo abakorera mu Ntara y’Amajyaruguru ni bo bari bitabiriye iki kiganiro

Yagize ati: “Dukeneye abayobozi basobanukiwe neza ko mu nshingano zabo harimo kwita ku isuku, kubungabunga umutekano, dukeneye abagira uruhare mu gukumira amakimbirane n’ihohoterwa, ubujura bugacika n’ibindi bibazo by’abaturage bigacika; nta kumva ko gitifu yananiwe akazi hamwe ngo yimurirwe ahandi kujya kwangiza. Hanze aha hari benshi bagashoboye tutarinze gukomeza kujenjekera abo banyamakosa”.

Ku ruhande rwa bamwe mu bayobozi bitabiriye iki kiganiro n’abanyamakuru, barimo Uwanyirigira Marie Chantal, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, yabwiye Kigali Today ko iki cyemezo kije kunganira ubuyobozi mu gukumira idindira ry’iterambere no kutihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo uturere tuba twariyemeje.

Yagize ati: “Akenshi niba uwo muyobozi yabaga afite ibyo yangizaga mu murenge umwe akajya mu wundi na ho agerayo ibyari bigezweho bitangire bisubire inyuma. Nkumva rero uriya mwanzuro ari mwiza, natwe turaboneraho kwicara hamwe twikebuke, ibyo byose tubiganireho, dufate ingamba nshya zituma tunoza ibyo dukora dufatanyije”.

Abayobozi b'uturere basabwe kurangwa n'ubushishozi mu rwego rwo kwirinda ba Gitifu ba baringa
Abayobozi b’uturere basabwe kurangwa n’ubushishozi mu rwego rwo kwirinda ba Gitifu ba baringa

Ikibazo cy’imikorere idahwitse ya bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ituma badashyira mu bikorwa inshingano zabo uko bikwiye. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yakigarutseho mu gihe nta masaha menshi yari ashize mu Karere ka Musanze hasezeye batanu barimo uwayoboraga umurenge wa Kinigi, Musanze, Kimonyi, Muko na Nyange. Aba bakiyongeraho abandi bakozi babiri b’akarere ka Musanze.

Inzego z'umutekano n'abakozi ku rwego rw'intara na bo bitabiriye ibi biganiro
Inzego z’umutekano n’abakozi ku rwego rw’intara na bo bitabiriye ibi biganiro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Governer Nord natugerere mubakozi bakora mubyubutaka batita kubaturage aho umuntu yishura service yarangiza agategereza imyaka ibiri irenga

alias yanditse ku itariki ya: 2-02-2020  →  Musubize

Gvnor, akora monitoring ku mikotere, rwose hakwiriwe screning mu Tugari, Imirenge no mu bakozi b’Uturere kuko cg hakabaho mutation ibakorerwa bakajya mu tundi Turere kandi bakagenda babatandukanya kubera ko usanza amaze imyaka irenga 10 mu Karere kamwe icyo gihe nta musaruro aba agitanga aba amaze kumenyerana n’abaturage abo atahaye serivisi nziza ntibaba bakimwumva na gahunda za Leta ntabwo bamufasha kuzishyira mu bikorwa.

Kubera Leta igoragoza, nabo babyungukiramo aho kwifatira umwanzuro wo gusezera cg bakajya ahandi birinda ko banengwa. Mbona bamwe bakwiriye mutation mu Turere tundi kuko usanga benshi bamaze kwibumbira muri solidarite negatif aho kureba ibyateza imbere abaturage basigaye birebera inyungu zabo kdi mu ndahiro barahira, bavuga ko nta nyungu zabo bwite bazashyira imbere.

Henry yanditse ku itariki ya: 2-01-2020  →  Musubize

Bamwe baribeshya bakitiranya guhuza ibikorwa no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zifasha abaturage mu iterambere rirambye.

Umuntu wese wahawe inshingano akemera izo nshingano muri uwo mwanya, agomba kugararagaza umusaruro. Ikindi ahuye n’imbogamizi, agomba kwifashisha abajyanama, abajyanama batabona igisubizo cy’imbogamizi cyatumye hadashyirwa mu bikorwa icyateza imbere abaturage ndavuga nko gukemura amakimbirane hagati y’abaturage n’ibyafasha abandi baturage badafite amakimbirane ariko barangamiye kwiteza imbere.

Umuntu wese uzi icyo ashinzwe akaba yaragaragarijwe ibitagenda neza, ntakwiriye gutegereza ko abamukuriye bamufatira icyemezo, akwiriye gushaka igisubizo yakibura, akavugisha ukuri akabegera abasezeraho neza agashaka ibindi yakora atari kudidiza abandi ahubwo agategereza gufashwa nk’abandi bose mu iterambere Igihugu cyifuza

Henry yanditse ku itariki ya: 2-01-2020  →  Musubize

Nkunda ko Governor adacya kuruhande. Nibyo rwose nta kazi ka technique kajyamo hypotheses. Ni bakore cyangwa babise abafite ubushake. Ntabwo ari ubushakashatsi ba Gitifu batumwe ahibwo nugushira mubikorwa ibyateguwe.

Alias yanditse ku itariki ya: 2-01-2020  →  Musubize

Nyakubahwa Governor areba kure.Hari igihe habaho kugoragoza ukabona birambiranye rwose.
Isuku hibanzwe Ku bwiherero ariko imihanda imihanda yahanzwe ikaba hamwe na hamwe yarabaye.Hari aho abana babura uko bagera ku mashuri ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zireberera.Aho VUP yaziye ba Gitifu bamwe binyurira ahakozwe na VUP.Abagenda n’amaguru ,moto cyangwa amagare ntibyitaweho.

Alias yanditse ku itariki ya: 2-01-2020  →  Musubize

Nkunda ko Governor adacya kuruhande. Nibyo rwose nta kazi ka technique kajyamo hypotheses. Ni bakore cyangwa babise abafite ubushake. Ntabwo ari ubushakashatsi ba Gitifu batumwe ahibwo nugushira mubikorwa ibyateguwe.

Alias yanditse ku itariki ya: 2-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka