Umudepite wo mu Bufaransa ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine
Umudepite wo mu Bufaransa, Aurélien Rousseau, akaba na Perezida w’itsinda rishinzwe guteza imbere umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine. Biteganyijwe ko urwo ruzinduko ruzarangwa n’ibiganiro bigaruka ku mateka y’umubano w’ibihugu byombi, ku guteza imbere urwego rw’ubuzima, ndetse n’ibyerekeranye n’imikoranire y’Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.
Depite Aurélien Rousseau, aherekejwe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, atemberezwa muri urwo rwibutso kugira ngo amenye byinshi ku mateka ya Jenoside n’urugendo rw’u Rwanda rugana ku bwiyunge no kongera kwiyubaka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|