
Minisitiri ushinzwe itumanaho muri Burkina Faso ni we watangaje igihe Sankara azashyingurirwa. Ati: “Igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri ya Captain Thomas Sankara na bagenzi be 12, uteganyijwe ku wa Kane tariki 23 Gashyantare”.
Thomas Sankara ufatwa nk’Intwari muri iki gihugu, umubiri we ugiye gushyingurwa mu cyubahiro nyuma y’uko utaburuwe mu mwaka wa 2015, ubwo bashakaga ibimenyetso by’ubutabera.
Guverinoma ya Burkina Faso yatangaje ko umurambo wa Sankara n’iya bagenzi be 12 izashyingurwa ndetse bikazakorerwa aho biciwe mu myaka 36 ishize.
Sankara na bagenzi be 12 bari bashyinguye mu irimbi riherereye mu murwa mukuru Ouagadougou, nyuma bose baza gutabarurwa, kuko hari imanza zishingiye ku rupfu rwabo.
Sankara ubwo yapfaga mu 1987, byabereye mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryasize Blaise Compaoré wari inshuti ye abaye perezida w’iki gihugu kugeza mu 2014.
Muri Mata 2022 urukiko rwahamije Blaise Compaoré icyaha cyo kugira uruhare mu rupfu rwa Thomas Sankara, ahita ahanishwa gufungwa burundu.
Nubwo iyi Ntwari ya Burkina Faso igiye gushyingurwa mu cyubahiro ariko ni ibintu bitavugwaho rumwe n’Umuryango we kuko uvuga ko utazitabira imihango yo kumushyingura kubera ko aho Guverinoma yateganyije hatavugwaho rumwe.
Umuryango we wifuza ko yashyingurwa ahantu hashobora guhurira abantu bakaruhuka imitima aho kuba ahantu habaremamo ivangura no guhembera umujinya.
Ohereza igitekerezo
|