Ukwezi kw’imiyoborere myiza kugamije guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda

Mu rwego rwo gukomeza kunoza imiyoborere myiza mu Rwanda, guhera tariki 13/12/2011 kugera tariki 30/01/2012 ni ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza mu Rwanda.

Mu kiganiro Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, hamwe n’abayobozi bakuru b’ikigo gishinzwe imiyoborere myiza mu Rwanda (Rwanda Governace Board [RGB]) bagiranye abanyamakuru, tariki 05/01/2012, yasobanuye ko uku ari ukwezi abayobozi b’inzego zitandukanye za Leta bazasura uturere twose tw’u Rwanda bagatega amatwi abaturage hanyuma bakajya inama n’ingamba zo gukomeza guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda bose.

Minisitiri Musoni yanasobanuye ko ikigo RGB kizajya gikurikirana umunsi k’umunsi ibikorwa by’imiyoborere mu Rwanda hose kinakore ubushakashatsi ku miyoborere hirya no hino ku isi hagamijwe gushaka uburyo bw’imiyoborere bunogeye u Rwanda.

Zimwe mu nshingano z’ikigo RGB harimo kwandika amashyaka ya poliki, imiryango itegamiye kuri Leta, amadini n’izindi nzego ziteganya kugira uruhare mu miyoborere y’Abanyarwanda.

Professor Shyaka Anastase, umuyobozi mukuru wa RGB, yavuze ko bazibanda cyane cyane mu gushishikariza abayobozi b’inzego zose gukomeza gutanga serivisi zinoze kandi zihuse.

Shyaka yagize ati “ni ngombwa ko habaho ubushakashatsi buhamye bunononsora imiyoborere y’Abanyarwanda kugira ngo ubuyobozi bwiza buranga u Rwanda uyu munsi buzarusheho kunyura Abanyarwanda”. Yongeyeho ko Abanyarwanda bashoboye kurwanya ruswa, ubu akaba ari ngombwa ko bagira umuco wo kwizigamira no kugira uruhare mu miyoborere yabo.

Ambasaderi Fatuma Ndangiza, umuyobozi mukuru wungirije wa RGB, yasobanuye ko iki kigo gifite gahunda yo kurushaho gushimangira imiyoborere myiza aho buri karere kazajya kiha ingingo runaka yo gucemura muri uku kwezi ngaruka mwaka. Ibi bikorwa byatangiriye mu karere ka Rulindo aho abaturage batojwe kuzigama bakanahiga ko 80% bazabasha kuzigama.

Muri uku kwezi hateganyijwe amarushanwa y’indirimbo, imikino y’umupira, imivugo n’ibiganiro mpaka hirya no hino mu turere bigamije kwigisha imiyoborere myiza. Abazatsinda muri ayo marushanwa bazahembwa ku munsi wo gusoza uku kwezi tariki 30/01/2012.

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mubyukuri RGB turayishima ariko tunagaye bamwe mubayobozi bafata abayoborwa nkibirobo.ese ntakuntu buri kagali kajya gashyirwamo abakozi 2 bakorera mwibanga bakajya batanga rapport yibyobabonye mucyumweru?nonese nimubwire,nk’uturere twanzeguhemba abantu bitabiriye amarushanwa y’imiyoborere myiza ibyobituganishahe?eseko imvugo ariyongiro,ahontitwaba tuvuga tutabona?nigute umuyobozi mukarere umubaza ikibazo akagufata nkumunyagasuzuguro,wubahuka,yitwaza inama zitarangira?ese izonama zaburimusi zitanga iki?nigute umuyobozi amara amezi arenga 4,ntanama akoranye n’abaturage ngo amenye nimitekerereze yabo?nibyishi,gusambashimiye iyinkuru mwashyizeho RGB ishimangire ijambo rya H.E,imvugo niyo ngiro.

simple emmyno yanditse ku itariki ya: 27-02-2012  →  Musubize

mbere yabyose ndashimira guverinoma y’urwanda kurui byiza byinshi ibimaze gukorwa nkuko buriwese yabyibonera muri za serivice zigenda zihabwa abanyarwanda n’abandi muri rusange.igitekerezo cyanjye kikaba gishingiye kubintu bibiri. 1 ni uburyo serivice zitangwa kwamuganga byumwihariko kuri CHUB aho usanga abarwayi kugirango babone umuti bibasaba amakuruse ashobora kubongerera uburwayi kuko uva aho wishyurira ukajya kuri farmas wagera kuri farmas bakongera bakagusubiza aho bishyurira kuriha........................... nkaba mbona aho bishyurira nukuvuga abishyuza bagombye kuba begeranye na farmas kuburyo umaze kubarisha ahita ahabwa umuti ntarundi rugendo akoze.2 nuko umwana wanjye yaguye muri CHUB nyuma y’amaperereza ababigizemo uruhare ntibabihanirwe kandi umwana wange yari yagize ikibazo cy’ubushye bwo kuntoki! kuva 2009 kugera ubu nkaba ngisiragira nsaba ibyavuye muri ayo maperereza ntibabimpe ,nibura ngo mbijyane murukiko nsabe indishyi .nkaba nsaba buriwese uzasoma ububutumwa kumfasha maze ubutabera bugakora akazi kabwo.aho kurinda gutegereza nyakubahwa intore izirusha intambwe ngo azaze mugezeho iki kibazo cyo 2009ndabashimiye

yanditse ku itariki ya: 14-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka